Meddy [Ngabo Médard Jobert] ukunzwe cyane hano mu Rwanda, yasabwe kwitaba Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, aho yarezwe n’ikompanyi yamuhaye amafaranga yanga kwishyura.

Meddy yasabwe kwitaba urukiko mu Rwanda

Meddy umaze iminsi mike avuye mu Rwanda kuhakorera igitaramo no kwerekana umukunzi we mu muryango, yasabwe kugaruka i Kigali akazitaba uru rukiko ku wa 14 Werurwe 2019, saa mbili n’igice z’igitondo.


Nk’uko bigaragara mu ihamagara Umwanditsi w’Urukiko Mukamana Justine yoherereje Meddy, yamenyeshejwe ko yarezwe na kompanyi Kagi Rwanda Ltd kubera umwenda w’amadolari ibihumbi icumi [10,000$] ayifitiye.

Amakuru dukesha Isimbi nuko iki kinyamaguru gifite amakuru ahamya ko amafaranga Meddy yishyuzwa ari ayo yahawe y’igitaramo yagombaga kuba yaritabiriye mu Bubiligi mu mwaka wa 2018 bikarangira atagiyeyo.

Meddy yasabwe kwitaba urukiko mu Rwanda
Meddy yoherejwe ihamagara mu nyandiko icapye no kuri E-mail

Mu nyandiko uyu muhanzi yandikiranye n’ikompanyi Kagi Rwanda Ltd yari yamutumiye, bigaragara ko hari amafaranga ya avance yahawe kugira ngo yitegure urugendo n’igitaramo.

Amafaranga Meddy yishyuwe yose n’ayo ashinjwa kuba yarahombeje uwamutumiye mu gitaramo ntiyayasubije ari nacyo cyatumye ajyanwa mu nkiko kugira ngo bakiranurwe n’ubutabera.

Iki kinyamakuru kandi gifite inyandiko z’integuza Meddy yaherewe kuri Hotel Park Inn mu Kiyovu aho yacumbikaga ubwo aheruka kuza i Kigali, ndetse yasinyeho yemeza ko yamenyeshejwe iby’iki kirego.

Meddy yasabwe kwitaba Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge mu gihe amaze iminsi yitegura kujya muri Tanzania kunoza bwa nyuma umushinga w’indirimbo yakoranye na Diamond.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU