Umuhanzi McDammy wo muri Just Boyz yatangaje imvune ziba mu muziki, ndetse n’uburyo aba yifuza kuvunika ariko agakora ibintu bifite ireme kurwego rushimishije.

Menya imvune umuhanzi McDammy wo muri Just Boyz ahura nazo mugukorera Ibugande

  • (Yabitangaje nyuma yo gusohora indirimbo yabo nshya “TONIGHT”)
  • (Ntibarasohora amashusho ya Mukidongo)
  • (Hatangiye kugaragaramo imbogamizi)

Itsinda rya Just Boyz rigizwe n’abasore babiri bamenyerewe; aribo McDammy ndetse na mugenzi we w’umugande uzwi nka Wiznshek’s, nyuma yo kwigaragaza mugushyira hanze indirimbo zitandukanye zakunzwe n’Abanyarwanda ndetse n’Abagande, ubu bakaba batangaje ko bashyize hanze indi ndirimbo yabo nshya yitwa “Tonight”.


Mu kiganiro ikinyamakuru TouchRwanda yagiranye na McDammy, twamubajije ibitandukanye ku muziki wabo, maze atubwira ko umuziki wabo ukorwa neza ntakibazo, gusa avuga ko ibibagora byambere na mbere arukutabonana na mugenzi inshuro nyinshi.

Ibi kandi ni nabyo bitera imbogamizi za buri munsi zituma batabasha gukora ihagije abafana babo ndetse ngo binagere kure cyane hashoboka. Umuhanzi McDammy ubusanzwe yatangiye umuziki yikorana, gusa nyuma aza guhura na mugenzi we Wiznshek’s bumvikana ko bagiye gukora umuziki ufite isoko ryagutse rya (Rwanda, Kigali-Uganda, Kampala).

Menya imvune umuhanzi McDammy wo muri Just Boyz ahura nazo mugukorera Ibugande
McDammy w’Umunyarwanda

McDammy yakomeje avuga ko imbogamizi zambere ahura nazo; ari ukutaba hafi na mugenzi bityo ngo bahurize hamwe  imbaraga zabo. Twamubajije uko umuziki wabo ufatwa mu gihugu cya Uganda, maze adusubiza muri aya magambo agira ati: “muri Uganda umuziki wacu urakunzwe cyane kurwego rushimishije, mu bigaragara hano mu Rwanda niho bataramenya izina Just Boyz kurwego rushimishije, kubera ko nkuko naho mbivuga ndafite imbogamizi nyinshi, simbona uko menyekanisha ibihangano byacu hano mu Rwanda kubera indi mbogamizi nyifite ya masomo”

Kanda hano wumve indirimbo TONIGHT basohoye

Twabibutsa iri tsinda riri munzira yo gusinyisha undi musore wa 3 ushaka kubagana agakorana nabo witwa; “Brown-P” uyu akaba yarakorana na McDammy kuva kera bakiga mu mashuri yisumbuye bikaba byemezwa ko ari nawe bashinganye itsinda rya Just Boyz.

Menya imvune umuhanzi McDammy wo muri Just Boyz ahura nazo mugukorera Ibugande
Brown-p ugiye gushyirwa muri Just Boyz

Umuhanzi McDammy ndetse na Just Boyz ikaba ikomeje gusaba abakunzi babo gukomeza kubashyigikira ndetse no kubaba hafi ibihe byose birimo no kubagira Inama za buri munsi. Yarangije atubwira ko indirimbo yabo bakoranye n’umuhanzi w’icyamamare cyane muri Uganda Pallaso ko nayo iri mu nzira.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU