Mico The Best uri mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afro-Beat mu Rwanda, yabaye umuhanzi wa mbere winjiye mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara y’igituntu ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi ku isi.

Mico The Best agiye gutangira ubukangurambaga bwo kurwanya indwara y'igituntu

Mico The Best kuri ubu uri mu bahanzi bari gufashirizwa mu nzu ya KIKICA MUSIC kuri ubu yinjiye mugushishikariza abantu kurwanya no kwirinda indwara y’igituntu iri muzugarije Isi.

Uyu muhanzi yinjiye muri ubu bukangurambaga mu gihe isi yose yitegura kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara y’igituntu uba kw’itariki ya 24 Werurwe buri mwaka, muri uyu mwaka Umuryango w’abibumbye ukaba warafashe ingambo zo gutangiza ubukangurambaga mu buryo butandukanye bwo kurwanya iyi ndwara ikomeje kuza mu z’imbere ziri kuyogoza isi kuko ihitana abarenga 4500 ku munsi.


Mu kiganiro n’itangazamakuru Mico The Best yavuze ko yinjiye muri ubu bukangurambaga nyuma yo kwakira  ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye wita ku buzima washyize hanze usaba buri wese guhagurukira kurwanya Igituntu, maze atekereza no ku mibare y’umuvuduko iyi ndwara ifite mu guhitana benshi yumva nawe hari umusanzu yatanga mu kuyirwanya akoresheje izina afite.

Magingo aya iyi ndwarwa irwawe n’abantu barenga miliyoni 40 ku isi aho umuryango w’abibumbye ku isi usaba za Guverinoma, amadini n’abantu ku giti cyabo ko bahaguruka bakarwanya iyi ndwara kuko iki ari cyo gihe cyo kuyirandura burundu dore ko inavurwa igakira mu gihe uwayivuje akurikije neza  amabwiriza ya muganga.

Mico The Best agiye gutangira ubukangurambaga bwo kurwanya indwara y'igituntu

Si Mico The Best gusa kuko kuri ubu n’umuhanzi Bebe Cool kuri ubu ari mu bahanzi bari guhamagarira abandi kurwanya iyi ndwara binyuze mu bitaramo bitandukanye bakora hirya no hino aho abasaba ko mu gihe cyo gukora ibitaramo bagapima abantu ku bushake ndetse bakabafasha muri byinshi bitandukanye nko kwishyurira ababuze ubwishyu n’ibindi.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU