Kuri uyu wa Gatanu nibwo umuhanzi Mico The Best yashimishije abafana be bari bitabiriye igitaramo cye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Bauhaus.

Mico The Best yasendereje ibyishimo by’abafana bitabiriye igitaramo cye muri Bauhaus

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 15 Werurwe 2019 ,Nibwo umuhanzi Mico The Best ukunzwe mu njyana ya Afrobeat yashimishije imbaga y’abantu bari baje kwifatanya nawe mu gitaramo cyaranzwe n’imbyino nyinshi ndetse n’ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru.

Mico The Best wageze ku rubyiniro ahagana saa 12:30 z’ijoro yashimishije abari bitabiriye igitaramo baje kwifatanya nawe, abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo Akabizou, Arashotorana ,Jamais , aho igitaramo cyahinduye isura ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zirimo iyo yahuriyemo na Diamond yitwa Sinakwibagiwe ,Jamais ,nindi nshya yise Circle.

Mico The Best yasendereje ibyishimo by’abafana bitabiriye igitaramo cye muri Bauhaus

Umuhanzi washimishije benshi kubera uburyo yafataga akanya akaganiriza abafana be ndetse akazenguruka akabyiniro mu bafana agenda abyinana nabo bigatuma nabo birekura bakamufasha kuririmba. Yabahamirije  ko amaze kumenya ko hari abantu bakunda umuziki we biturije.

Yagize ati” Maze kubimenya ko hari bamwe mu bantu bakunda umuziki wanjye bicecekeye.”

Mu gusoza igitaramo yashimiye byimazeyo abantu batandukanye bari bitabiriye igitaramo cye baje kumushyigikira barimo itsinda rya Just Family, Mc Tino, Eric Senderi ndetse n’ibindi byamamare byari byaje aho by’umwihariko ashimira KIKAC MUSIC LABEL irimo kumufasha mu iterambere ry’umuziki we.

Twakwibutsa ko kuri ubu Mico The Best ari gukorana byahafi n’inzu ya KIKAC MUSIC LABEL mu bikorwa bye by’umuziki aho yajemo asanzemo mugenzi we w’umuraperi Isra The Holly Rapper nawe usanzwe afashirizwa muri iri tsinda.

REBA UKO IGITARAMO CYAGENZE:

Mico The Best yasendereje ibyishimo by’abafana bitabiriye igitaramo cye muri Bauhaus

Mico The Best yasendereje ibyishimo by’abafana bitabiriye igitaramo cye muri Bauhaus

Mico The Best yasendereje ibyishimo by’abafana bitabiriye igitaramo cye muri Bauhaus

Mico The Best yasendereje ibyishimo by’abafana bitabiriye igitaramo cye muri Bauhaus

Mico The Best yasendereje ibyishimo by’abafana bitabiriye igitaramo cye muri Bauhaus

Mico The Best yasendereje ibyishimo by’abafana bitabiriye igitaramo cye muri Bauhaus

Mico The Best yasendereje ibyishimo by’abafana bitabiriye igitaramo cye muri Bauhaus

Mico The Best yasendereje ibyishimo by’abafana bitabiriye igitaramo cye muri Bauhaus

Mico The Best yasendereje ibyishimo by’abafana bitabiriye igitaramo cye muri Bauhaus

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU