Umuraperi ukiri muto cyane wo muri Uganda uzwi nka Fresh Kid yasabwe na minisitiri gushyira microphone hasi akabanza akiga atabyubahiriza agafungwa.

Minisitiri yasabye ko Fresh Kid w’imyaka 7 yajyanwa kwiga cyangwa agafungwa

Minisitiri w’urubyiruko muri Uganda, Florence Nakiwala Kiyingi, yabwiye BBC ko amategeko agenga umurimo muri Uganda atemera ko umuntu uri munsi y’imyaka 18 yemererwa gukora.


Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo NBS yo muri Uganda, minisitiri Nakiwala yanaburiye uyu muraperi w’imyaka 7 y’amavuko ko naramuka asuzuguye amategeko ashobora kujyanwa muri gereza yagenewe abana.

Ikoreshwa ry’abana mu mirimo itandukanye muri Uganda ngo ni kimwe mu bintu bikomeje kunanira leta kubihagarika, aho abana ngo bakunze kugaragara mu mirima, mu bucuruzi buto no mu bucuruzi bwo ku mihanda.

Minisitiri yasabye ko Fresh Kid w’imyaka 7 yajyanwa kwiga cyangwa agafungwa

Minisitiri Nakiwala yagaragaje impungenge z’uko umuraperi Fresh Kid, ubusanzwe amazina ye akaba ari Patrick Ssenyonjo, yanze kujya ku ishuri kuko ahora ahugiye mu kazi mu gihe abandi bana bangana bari ku ishuri nubwo manager we avuga ko umwana yakomeje kujya ku ishuri.

Uyu witwa Francis Kamoga yabwiye BBC ko uyu muraperi akora ibitaramo gusa muri weekend kandi akaba yarakoze ibitaramo bibiri byonyine, akaba afite video imwe n’indirimbo 3 zonyine kuva yatangira.

Yongeyeho ko umwana ataba ari gukora kuko atanahembwa. Ati : “Namuvumbuye mu giturage asubiramo zimwe mu ndirimbo, muzana mu mujyi ntangira kumwishyurira ishuri.”

Minisitiri yasabye ko Fresh Kid w’imyaka 7 yajyanwa kwiga cyangwa agafungwa

Uyu mwana mu ndirimbo ye aheruka gusohora yitwa ‘Banteka‘ arapa mu lugande avanga n’imvugo zizimije z’abakiri bato, acyurira abantu baba bamushinja kutajya ku ishuri nk’aho agira ati : “Bantesha agaciro kubera imyaka yanjye. Numva ibyo muhwihwisa mubaza ese aziga ?”

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU