Miss Mutesi Dorothy bakunze kwita Dorah, wabaye Miss UNR, yamaze kwambikwa impeta y’urukundo, yatangiye urugendo ruganisha ku gushyingirwa.

Miss UNR Mutesi Dorothy mu munyenga w'urukundo yamaze kwambikwa impeta

Mutesi Dorothy ni umwe mu bakobwa b’ubwiza bambitswe ikamba rya Nyampinga w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2010.

Ubu asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Georgia. Yambitswe impeta n’umusore witwa Muyango Dave bamaze igihe bakundana.


Miss Mutesi Dorothy yahishuye ko yambitswe fiançailles mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2019. Yari yagiye gusangira na Muyango Dave mu Mujyi wa Alpharetta baza gutaha bafashe icyemezo cyo kuba aba- fiancés.

Mu gushimangira ko ikimenyetso yashyizwe ku rutoki gikomeye, Miss Mutesi Dorah yifashishije Bibiliya mu gitabo cy’Abanyakorinti 13:4-8.

Haranditse ngo “Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose. Urukundo ntiruteze gushira.”

Mutesi Dorothy yasoje agira ati “Nabonye urukundo…”

Mutesi Dorothy, Nyampinga uzwi ku kazina ka ‘Dorah’ yambitswe ikamba rya Miss UNR asimbuye Umulisa Viviane. Ni we mukobwa watowe bwa mbere muri Kaminuza amarana ikamba imyaka ibiri, kuko yaryamitswe mu mwaka wa 2010, ndetse arikomezanya n’umwaka wa 2011.

Uretse kuba Miss Campus 2010, Mutesi Dorothy yitabiriye amarushanwa ya Nyampinga Mpuzamakaminuza (Miss Inter-universities), yabaye muri Werurwe 2011, aho uyu mukobwa yegukanye umwanya wa Gatatu.

Miss Mutesi yiga muri iyi Kaminuza yize mu ishami ry’Ubukungu n’Icungamutungo mu gashami k’Ubukungu n’Amabanki (Money and Banking).

Mutesi Dorothy yabanje gukorera muri Banki ya KCB i Butare aza kwimurirwa i Kigali asoje Kaminuza hanyuma mu 2015 ajya kwiga muri Amerika.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU