Miss Uwihirwe Casmir Yasipi, igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yatangije umushinga ugamije gukura abana ku muhanda akabasubiza mu ishuri.

Miss Uwihirwe Casmir Yasipi yatangije umushinga wita ku bana bataye ishuri

Ni umushinga wamurikiwe abanyamakuru kuri uyu wa 15 Werurwe 2019, mu gikorwa cyabereye kuri Minisiteri y’Umuco na Siporo i Remera.

Miss Uwihirwe Casmir Yasipi atangije uyu mushinga mu gihe mu Rwanda umubare w’abana bagenda bata amashuri ugenda uzamuka. Abenshi bava mu ishuri kubera ibibazo biba biri mu miryango yabo, ibibazo by’ubukene, kunanirana n’izindi mpamvu zitandukanye.


Uyu Nyampinga yabwiye itangazamakuru ko umushinga we azawushyira mu bikorwa abinyujije mu muryango utegamiye kuri leta yashinze witwa Casmir Foundation. Yavuze ko afite intego yo gukemura ibibazo by’abana batishoboye, ahereye ku baba ku mihanda.

Yagize ati “Uyu muryango ufite intego zo gufasha Abanyarwanda cyane abana bari hatati y’imyaka 6 na 12, bari ku muhanda kugirango biyubakemo icyizere cy’u Rwanda rw’ejo rwiza ndetse bafite ubwenge n’ubumenyi.”

Akomeza avuga ko ubwo yari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, umushinga we washimwe na benshi ndetse akaba yizeye ko natangira kuwushyira mu bikorwa uzagirira Abanyarwanda benshi akamaro.

Yongeyeho ati “ Umushinga wanjye ugamije gufasha abana bataye amashuri bakajya kuba mu buzima bwo ku muhanda aho njyewe n’ikipe dukorana tuzajya dukura abana ku muhanda tukabasubiza mu miryango yabo ariko tukanabafasha mu bikenerwa kugirango babashe gukurikira amasomo neza.”

Uyu mushinga kandi uzajya wigisha, unasobanurire abana indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda na kirazira mu kubigisha umuco.

Miss Uwihirwe Casmir Yasipi yatangije umushinga wita ku bana bataye ishuri
Miss Yasipi Casmir yatangije umushinga wita ku bana bataye ishuri

Yagize ati “Urumva abana bari ku mihanda barimo ibyiciro, hari abari ku muhanda kubera ibibazo mu miryango yabo, hari n’abari ku muhanda kubera kubura ababyeyi babo, hari n’abari ku muhanda kubera kunanirana cyagwa se uburwayi bwo mu mutwe bitewe n’ibiyobyabwenge.”

Akomeza avuga ko aba bana bose bakeneye no kumenya umuco nyarwanda. Ati “Ni nayo mpamvu twiyemeje kuzajya tunabigisha ingadangagaciro z’umuco nyarwanda nk’uko Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu yabidusabye turi mu mwiherero, ko tugomba no gutoza abana bato ibyiza biri mu muco wacu twebwe Abanyarwanda”.

Miss Yasipi Casmir yatangije umushinga wita ku bana bataye ishuri

Miss Uwihirwe Casmir Yasipi avuga ko abafatanyabikorwa afite kugeza ubu bari kumufasha mu mushinga we ari abategura Igikorwa cya Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS). Bazajya bamufasha babinyujije muri iki gitaramo ngarukamwaka ndetse n’bikorwa byacyo bitandukanye.

Yagize ati “RCFS turi gukorana nk’abafatanyabikorwa banjye, bampa ubujyanama ndetse bakanashyiramo n’amafaranga. Mu masezerano dufitanye ni uko njyewe nzamamaza ibikorwa byabo, ubwo murabyumva nanjye hari ibyo twumvikanye bazajya bakomeza kumfasha mu mushinga wanjye kandi hari ibyo bamaze kumfasha no kungiramo inama.”

Umuyobozi wa RCFS Ntawirema Celestin yatangaje ko Miss Uwihirwe Casmir Yasipi yabegereye abasaba ko bakorana kandi ko umushinga we bawushyigikiye.

Uyu mushinga uzatangirira ku ikubitiro mu Karere ka Gasabo mu Murenge avukamo wa Kinyinya.

Yaboneraho gusaba abantu bose bifuza kumufasha kujya bakoresha uburyo butandukanye bwashyizweho hagamijwe gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga. Hakazajya hifashishwa uburyo bwa Mobile Money hifashishijwe numero ye bwite (Uwihirwe Yasipi Casmir 0789914381).

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU