Umuhanzikazi Fifi Rox Rapper yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Kiboss yemeza ko aje guhindura byinshi muri muzika nyarwanda.

Muzika nyarwanda yungutse Umuhanzikazi uje guhindura byinshi mu njyana ya Hip Hop

Umuraperikazi Iradukunda Ingabire Roselyne Fifi uzwi nka Fifi Rox ku izina ry’buhanzi  ni umuhanzikazi mushya winjiye mu muziki mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa nyakanga aho yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo  Come back n’Izindi nyinshyi kuri ubu uyu mukobwa yasohoye indirimbo nshya ndetse ahamya ko aje guhindura byinshi.


Fifi Rox Rapper ni umhanzikazi wakoze indirimbo zakunzwe zirimo Umwari kazi  yakoranye na Queen Rapper ikaza gukundwa na benshi dore ko ari nayo ndirimbo yambere yari amaze gukorana n’undi muhanzi ikaza gukundwa na benshi.

Muzika nyarwanda yungutse Umuhanzikazi uje guhindura byinshi mu njyana ya Hip Hop

Kuri uyu munsi yatugejejeho indirimbo ye nshya yise Kiboss ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu batandukanye kwirekura bakiyerekana impano yagize zo kubyina we yavuze ko bagomba kwirekura mu buryo bwa Kiboss bakiyerekana.

Yasoje atubwira ko ari mu myiteguro yo gukora amashusho yiyi ndirimbo ko ndetse asaba abafana be gukomeza kumushyigikira mu bikorwa bye by’umuziki.

 KIBOSS BY FIFI ROX RAPPER:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU