Nana Supersexy (Hyacinthe Weber), yongeye kuvuga ku itandukana rye n’Umunyamerika bari barasezeranye kubana nk’umugore n’umugabo, asubiza abirirwaga bamucyurira gushakana n’ igisaza.

Nana Supersexy yasubije ba ntamunoza birirwaga bamucyurira gushakana n' igisaza

Uyu mugore waciye ibintu mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Instagram binyuze mu mashusho atambutsaho yerekana ikimero ku wa 7 Werurwe 2019 nibwo yeruye ko ishyamba atari ryeru mu mubano we n’umugabo we Matt Weber ndetse ashimangira ko yakuyemo impeta ati “Ndambiwe uru rugo.”

Uyu mugabo w’Umunyamerika bamaze imyaka itanu basezeranye, yamusabye imbabazi ariko umugore aracyatsimbaraye ku cyemezo cyo gutandukana na we.


Yanditse avuga ku bibaza aho azajya natandukana n’Umunyamerika bari barashakanye, ati “Ngo se natana n’umugabo arajya he? Mubanze mumenye impeta icyo ari cyo, ubundi bibabere igisubizo cy’aho ngana.”

Yongeye ati “Ariko rwose abantu muri ba ntamunoza koko. Mwirirwaga muntuka ngo nashakanye n’igisaza none ndamutaye mutangiye kunzanaho iby’inka yarembye.”

Abwira benshi bamucyurira gushakana n’ igisaza barangiza bakibaza aho azajya naramuka atandukanye nawe, yakurikijeho utumenyetso two kwibaza cyane, ubundi yandika andi magambo ashimangira ko nta mugore w’isezerano uvanwa mu rugo rwe, ahubwo barumusigamo.

Nana Supersexy yasubije ba ntamunoza birirwaga bamucyurira gushakana n' igisaza

Supersexy akomoka i Nyamirambo, yahavuye mu mwaka wa 2011 ajya muri Uganda kwiga Kaminuza. Muri icyo gihugu ni naho yahuriye na Matt Weber bakundana imyaka ibiri nyuma baza kurushinga.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU