Umuraperi Neg The General kuri ubu uri kubarizwa i Wawa aho yagiye kugororerwa yavuze umuraperi wamwigishije kunywa mugo n’urumogi.

Neg The General yahishuye umuraperi wo mu Rwanda wamwigishije kunywa mugo n’urumogi

Umuraperi Neg G The General aricuza uburyo ibiyobyabwenge byamusubije inyuma bigatuma bamwe mu bahanzi binjiye muri muzika bamusangamo ubu bamaze kugera ku ntambwe ishimishije.

Ahamya ko kuva mu mwaka wa 2003 aribwo yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge gusa byaje gufata indi nera mu mwaka wa 2009 ubwo yanwaga ikiyobyabwenge cya Heroine benshi bazi nka mugo.


Ingano y’amafaranga yatakaje mu kunywa ibiyobyabwenge ingana n’amafaranga y’uRwanda  Miliyoni 15 gusa ngo ibi byose byatewe no kuba akunda kugendera mu bigare by’abakoresha ibiyobyabwenge.

Abajijwe umuntu wamuhaye ku kiyobyabwenge bwa mbere, wamwigishije kunywa mugo, yasubije ko ari mugenzi we P Fla kuko yari inshuti ye cyane ndetse ko ari we wamuyoboye inziria yo kubinywa.

Neg The General yahishuye umuraperi wo mu Rwanda wamwigishije kunywa mugo n’urumogi

Yagize ati.“Ni P Fla wayintangije, twari turi hariya mu Biryogo ahahoze hakorera Unlimited Records. Maze kuyinywa nahise nkomerezaho, nahise numva ibintu ari sawa, numvaga beat nkumva iravuga cyane kurusha uko nayumvaga, nkavuga ngo aba ni abamalayika.” ….”Ubu hano (iwawa)umuntu ari kongera kwiyubaka agarura ubuzima”.

Yasoje avuga ko kuri ubu yafashe umwanzuro ukomeye mu buzima bwe bwo wo kutazongera kunywa ibiyobyabwenge ndetse ngo azagaruka yarabaye mushya haba mu myumvire no mu bikorwa.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU