Nshuti Ian uririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana amaze kubona imirimo ihambaye Imana yamukoreye ntagitambo atanze, yakoze indirimbo yitwa“URERA”.

Nshuti Ian yakoze indirimbo ikubiyemo amashimwe y'aho yavuye

Indirimbo URERA ni ndirimbo yasohotse ejo ku cyumweru i Tariki 3 werurwe 2019 ku gicamunsi binyuze ku rubuga rwa Youtube rw’umuhanzi Nshuti Ian. URERA ni ndirimbo ikoze ku buryo bwo kuramya Imana, bufasha kwegera no gusabana n’impuhwe zayo.

Umuhanzi Nshuti Ian avuko iyi ndirimbo itandukanye niyo yakoze, ndetse nizo yakoze mbere y’uko atangira kuririmba indirimbo z’Imana kuko ngo abona iyi ndirimbo ikubiyemo Ishimwe ry’ibitangaza Imana yamukoreye bwose.

Nshuti Ian yakoze indirimbo ikubiyemo amashimwe y'aho yavuye

Uyu muhanzi tubibutse ko yarasanzwe aririmba indirimbo zisanzwe zivuga ku rukundo rw’ umugabo n’umugore cyangwa urukundo rw’abitegura kubana bari kurambagizanya, nyuma aza kubihagarika none, ubu kaba ari kuririmba indirimbo z’ihimbaza z’ikanaramya Imana.

Umuhanzi Nshuti Ian aganira na Touchrwanda.com yavuze ko iyi arindirimbo ya Kabiri ihimbaza Imana akoze ndetse agahita anasohora amashusho yayo.

Nshuti abajijwe impamvu asigaye akora indirimbo agahita ayisohorana n’ amashusho yayo, yavuze ko ako ariko gashya cyangwa ariyo ntego yihaye muri Gospel, kandi ko agomba kugira itandukaniro ryo ku ririmba indirimbo zihimbaza Imana n’indiribo zisanze z’isi.

Nshuti Ian yakoze indirimbo ikubiyemo amashimwe y'aho yavuye

Nshuti Ian yatangiye kuririmba indirimbo z’ihimbaza Imana uyu mwaka, amaze gukora indirimbo ebyiri zifite n’amashusho yazo, iyambere yakoze yayise URIMANA, iya kabiri ayita URERA, izindirimbo zombi zivuga ku rukundo n’ubugwaneza by’Imana ishobora byose.

Indirimbo Nshya ya Nshuti Ian:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU