Kuri uyu wa Gatandatu i Nyamirambo ahazwi nko kuri Heartland Hotel hazabera igitaramo kigamije guhuriza hamwe ibyamamare ndetse n’abafana babo.

Mu Rwanda hategurwa ibitaramo bitandukanye birimo ibijyanye no kubyina ,kumva indirimbo binyuze muri Headphone ndetse n’ibindi kuri iyi nshuro hateguwe igitaramo cyo guhuriza hamwe ibyamamare bitandukanye mu Rwanda ndetse n’abafana babo.

Iki gitaramo cyahawe izina rya ‘Close Friend Party’ ni Igitaramo kigamije guhuza abantu ndetse no kurushaho kumenyana na bamwe mu batumirwa ahanini baba batumiwe muri iki gitaramo, Aba rero akaba aribo bamaze kwemeza neza ko bazitabira iki gitaramo ndetse bakaba basaba buri muntu wese wifuza kumenyana nabo ko yaza kwifatanya nabo muri iki gitaramo.

Bimwe mu byamamare bizagaragara muri kino gitaramo harimo abasobanuzi ba filime bakunzwe ,abahanzi ,abatunganya umuziki ,abakinnyi ba filime ,abanyarwenya ,ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki nyarwanda.

Biteganyijwe ko kwinjira muriki gitaramo azaba ari amafaranga 1000frw kuri buri muntu aho imiryango izaba yuguruye kuva ku isaha ya saa 5 z’umugoroba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU