Ku munsi wejo nibwo inkuru yabaye kimomo ko imodoka ya Rayon Sports yagiriye ikibazo mu muhanda werekeza mu Butantsinda bwa Kigoma imanuka ijya mu Karere ka Nyanza aho yari igiye kwerekwa abafana b’iyi kipe .

Nyuma yuko imodoka ya Rayon Sports ipfiriye mu muhanda Amb.Nduhungirehe yavuze ko bagura n’abakinnyi bashaje

Mu rwenya rwatambutse ku mbuga nkoranyambaga benshi bemeza ko iriya yari ishaje ahubwo ko bashatse kwereka abanyarwanda ko ari nshya kandi ishaje ,Mu gihe abandi batiyumvishaga uburyo iyi modoka yapfira mu nzira kandi itaramara igihe kinini iguzwe.


Abandi nabo ntabwo babura kuvuga ko iyi modoka ishaje kandi ko kuba aba-Rayons bayita ko ari indege y’ubutaka bidakwiye kuko ngo baguze imodoka yari isanzwe mu muhanda kandi ko yanatwaye abagenzi batandukanye iba muri Matunda Express bityo ko atari ngombwa ko ikabirizwa cyane nk’imodoka idasanzwe i Rwanda.

mu Butantsinda bwa Kigoma i Nyanza

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier nawe yanze kuripfana ahubwo nk’uko undi munyarwanda wese yatanga igitekerezo yagarutse ku ngingo yo kuvuga ko iyi modoka ya Rayon Sports ishaje ahubwo bo bakaba badashaka kubyemera kandi ko iyi kipe iheruka mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya Total CAF Confederation Cup nta kintu ijya igura gishya kuko ngo n’abakinnyi igura baba bashaje (Abasaza).

Nyuma yuko imodoka ya Rayon Sports ipfiriye mu muhanda Amb.Nduhungirehe yavuze ko bagura n’abakinnyi bashaje

Amb.Nduhungirehe Olivier yamenyesheje abakunzi ba siporo ko Rayon Sports ikunze kugura abakinnyi bashaje

Nyuma yuko imodoka ya Rayon Sports ipfiriye mu muhanda Amb.Nduhungirehe yavuze ko bagura n’abakinnyi bashaje

Tariki ya 5 Ugushyingo 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze amafoto y’imodoka aho yatangaje ko baguze iyi modoka mu rwego rwo kugabanya amafaranga itanga mu bijyanye n’injyendo z’abakinnyi babo.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU