Nzagupfira Episode 6, duherukana; mu gitondo cyakurikiye wa munsi wari wabaye ho ibirori, Dudu ahamagara Nicole amubwira ko wa muti urikoze!!!…

NZAGUPFIRA Episode 6 - Inkuru z'Urukundo

Nicole ati “Ntumbwire ko yarangiye? Ubu nitegure kujya guhamba? Ubundi se ubibwiwe n’iki?” Dudu ati “Ubu murugo ibintu byakomeye! Ese wizeye neza ko bya biryo byariwe na Muhorakeye? ” Nicole ati “Dudu ndabizi neza! Njyewe namaze gushyira mo mpita mbyiterekera ku meza! Nijye wabimwihereye!” Dudu ati “Ngo iki? Nonese wamenya yapfuye?” Nicole ati “Ntabwo yapfa aka kanya, kuko bwica gahoro gahoro! ” Dudu ati “Nonese ko wa mukobwa wacu wajyaga udufasha imirimo yo murugo, ubu yapfuye? Naketse ko yaba yarariye kuri bya biryo!…”

Ku rundi ruhande; Kevin ari kuvugira kuri Telephone, Ati “Njyewe nahise nkeka ko wenda bitakuryoheye! Gusa Muhorake, Nukuri byanshimishije kukubona ku munsi nizihizaga ho italiki y’amavuko!” Muhorakeye ati “Sha Nanjye byanshimishije! Naho ubundi naturutse murugo numva mu Nda hari kundya kuburyo iyo ngira ikindi nyirenza ho, ntari kugubwa neza! Gusa ya Fanta yamfashije!” Kevin ati “Mohorake,reka Njye kureba impamvu Dudu ari mo kurira!” Muhorakeye ati “ari kurizwa n’iki muri iki gitondo? Nyaruka urebe icyo abaye! ” Kevin yahise akupa naho Muhorakeye afata Bibiliya atangira kuyizenguruka agwa ahantu handitse ngo «Nubwo abanzi bawe bahagurukiye kukugenza no gushaka Ubugingo bwawe Nyagasani, Ariko Ubigingo bwawe buzahambiranwa n’Uwiteka Imana yawe mu mutwaro umwe w’ubugingo, kandi ubugingo bw’abanzi bawe azaburekera nk’Uburi mu muhumetso.”»{1 Samuel 25: 29}.

Nuko Muhorakeye ati “Uyu mwana w’abandi se ari kurizwa n’iki?” mu gihe akibaza ibyo, Emmerance yahise aza agana aho Muhorakeye yari aryamye! Nuko amubonye arikanga! Muhorakeye ati “Eh! Emme ko umbonye ukikanga bite?” Emmerance ati “Narinzi ko uryamye none wabyutse? Mana we! Sha ukangutse kare kandi ari mu mpera z’icyumweru! Amakuru se?” Muhorakeye ati “Amakuru nimeza nukuri! Ahubwo ngwino tube twiganirira!”

Ku rundi ruhande iwabo wa Kevin; bose bicaye mu cyumba uwo mukobwa yararaga mo! Nuko Dudu ati “Nonese uyu mukobwa yaba azize iki?” Papa Kevin ati “Nanjye ubu byanyobeye! Nonese ko ubona nta gikomere afite! Wenda nimurebe ko hari inzoka yaba iri muri Iyi nzu, wasanga yamurumye asinziriye!” Mama Dudu ati “Dudu ngwino nkubaze!”

Bahise basohoka, bajya mu nzu nini, binjira mu cyumba cya Dudu, Bamaze kugera mo Mama Dudu, ati “Buriya uriya mukobwa ntiyaba yariye kuri bya biryo?” Dudu ati “Nonese iyaba ari byo yariye ho wa mukobwa we ntaba yapfuye? ” Mama Dudu ati “nonese Nicole mwavuganye? ” Dudu ati  “Mukanya amaze kumpamagara ambwira ko akiri muzima!” bakivuga ibyo! Kevin yahise aza agana ku cyumba bari bari mo, arakomanga nuko Dudu aza kureba icyo amushakira, asanga ni kuri Telephone bari kumushaka. Yahise ayitaba, Uwari umuhamagaye aramubwira ati “Sha ariya mafunguro yanyu ashobora kuba yari yahumanijwe! Kuko na Rebecca yapfuye! ”

Dudu yahise ataka cyane!!! Kevin yari ageze mu muryango asohoka, yahise ahindukira, ati “Habaye iki?” gusa Dudu aho kuvuga yarushaga ho gutaka! Papa Kevin yahise aza yiruka !  Baza babaza uko Bigenze,  Dudu ati “na Rebecca yapfuye! ” bose bahise bagwa mu kantu!!!! Kevin na Mushiki we Dudu, bararebanye!!!! Nubwo bari abantu bagera kuri bane, nta n’umwe wagize imbaraga zo guhumuriza undi!

Ku kundi ruhande, ni murugo ruri mo abantu benshi!  Mu nzu yariri  muri Urwo rugo, hahise hasohoka mo umusaza, ariko asohokana umujinya mwinshi cyane!!! Ari nako avuga ati “Ibi birasobanuka, umwana wanjye ndamubakurikiza! Simon aracyakora iki aho? Simon sohoka vuba ujye kunyereka aho yiriwe ejo! Barambona!!! Sohoka !!!” hahise hasohoka umusore, asohoka yambaye inkweto zidasa! Nuko basohoka aho murugo!

Tugarutse aho  Emmerance ari ;  ari kuvugira kuri Telephone! Ati “ Mana we! Ubundi se sinabikubwiye ukanga kunyumva? Ubu se koko turabigenza dute Nico?(Nicole)” Nicole ati “Sha ndumva ubwoba bwanyishe! Njyiye kwihungira da!” Emmerance ati “Ibaze Nukuri! Ubwo se urumva utaba wishyize ahagaragara?” Nicole ati “sha nta yandi mahita mo mfite! Ehhh! Sha Ndibutse, uwapanga akandi gatego? Kabisa uyu wo ntumuhusha peee!” Emmerance ati “ reka sha? Ngaho mbwira numve wo kabyara we!”……..

Muhorakeye Bakomeje kumutega imitego! Uyu wo ngo ni Rurangiza! Ese Arawurokoka???

IHEREZO rya Nzagupfira Episode 6

Umwanditsi: DUSHIMIMANA Samuel (Sam’Story)

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU