Ole Gunnar Solskjaer, umutoza w’agateganyo wa Manchester United, yatangaje ko bishimiye guhura na FC Barcelona mu mikino ya ¼ cya UEFA Champions League ndetse biteguye kuyikoreraho amateka nkuko babigenje kuri PSG.

Ole Gunnar Solskjaer wa Manchester United yavuze ku mukino bazahura na FC Barcelona

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko imikino ikomeye ariyo abafana ba ruhago baba bakeneye bityo yiteguye kuzitwara neza kuri uyu mukino agakorera amateka kuri FC Barcelona nkuko yabigenje I Paris.


Yagize ati “Iyi niyo mikino abafana bacu baba bakeneye.Uyu mukino turawutegereje.Twahuye nabo muri 2009 na 2011 ku mukino wa nyuma ndetse 2008 twabakuyemo ku gitego cya Scholes.

Dukunda imikino ikomeye ndetse twagaragaje ko dushobora gutsinda amakipe akomeye ubwo twatsindaga PSG.Tugomba kwinjira muri uyu mukino twiteguye ariko dukeneye n’amahirwe.Icyizere dufitiye abakinnyi bacu ni cyinshi.”

Manchester United niyo izabanza kwakira FC Barcelona ku kibuga Old Trafford kuwa 10 Mata 2019 hanyuma umukino wo kwishyura ubere Camp Nou kuwa 16 Mata 2019.

Ole Gunnar Solskjaer wa Manchester United yavuze ku mukino bazahura na FC Barcelona

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU