P Fla na Bull Dogg batutse umuvanzi w’umuziki mu kabyiniro baramwandagaza nyuma yuko ibyuma bimutengushye ku munota wa nyuma.

P Fla na Bull Dogg bakojeje isoni umuvanzi w’umuziki i Nyamirambo ubwo ibyuma byamutenguhaga

Mu ijoro ryashize ahazwi nko kuri Sun City I Nyamirambo habereye igitaramo cyahurije hamwe abaraperi 2 aribo P Fla na Bull Dogg gusa ubwo ibyuma byatenguhaga umuhanzi w’umuziki ndetse n’ushinzwe gutunganya amajwi aba bahanzi batutse aba basore barabandagaza imbere y’imbaga y’abantu bari baje kwifatanya nabo.


Ibitutsi byiganjemo ibikoreshwa n’abashumba nibyo aba basore batukaga abavanzi b’umuziki basanzwe bakorera muri kano kabari. Ubwo Bull Dogg yageraga ku rubyiniro nawe yongeye kubatuka ababwira ko ibyo bakoreye mugenzi we ataribyo ndetse asaba umusore uzwi nka Dj Kim ushinzwe kuvanga umuziki muri aka kabari ko yasaba imbabazi abo bahanzi ndetse n’abafana muri rusange azisaba gusa bano bahanzi uko ari babiri bagaragara banyweye inzoga nyinshi.

Dj Kim yagize ati” Nukuri mwihanganye ntatwe sitwe kuko muzi neza ko ibyuma  bitenguha abantu batabiteganyije [..] mwihangane .”

Bull Dogg yahise yongera gufata indangurura majwi avuga ko agiye kumuha amahirwe yo kumutunganyiriza amajwi neza bityo ngo nabikora neza aramubabarira gusa ubwo habagaho icyo kibazo umuraperi P Fla yari yamaze gusohoka kare mu kabyiniro.

Abari aho babonye ibyo bavuze ko ibyo aba baraperi bakoze bidakwiye ndetse bitabahehesheje icyubahiro kuko batandukiriye cyane bakazana ibitutsi ,Gusa nanone bavuze ko iki kibazo gisanzwe kibaho muri kano kabari aho batanze urugero nko mu gitaramo cya Just Family giherutse kuba ubwo bakiraga mugenzi wabo mu itsinda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU