Padiri Sibomana Vénuste wo muri Paruwasi ya Magi, Diyosezi ya Butare, yitabye Imana mu buryo butunguranye nyuma yo kuremba arimo gukora siporo.

ageze kwa muganga arapfa

Amakuru aturuka mu Murenge wa Mikindo mu Karere ka Gisagara, avuga ko uyu mupadiri yagiye muri siporo yo kwiruka ahagana saa kumi n’igice zo ku tariki ya 11 Werurwe 2019, nyuma aza kunanirwa yikubita hasi.

Bivugwa ko akimara kwikubita hasi yasabye kugezwa kwa muganga ku buryo bakimuhageza yamaze iminota mike ahita apfa.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Iyamuremye Pacifique, yabwiye IGIHE ko Padiri Sibomana, yapfiriye mu Kigo Nderabuzima cya Kibayi.

Yagize ati “Saa kumi n’imwe yagiye muri siporo kuko akunda kuyikorera mu kagari ka Gitega, akagarukira ku mbibi tugabaniramo na Mugombwa, rero abaturage bamubonye ahagaze abana baramupepera ngo padiri, padiri babona aguye hasi agaramye noneho abantu bari aho hafi bahita bamwegura.”

Yakomeje avuga ko Padiri Sibomana yahise abasaba ubufasha bwo kumujyana kwa muganga ahita ajyanwa n’umumotari witwa Habimana n’undi muturage ku Kigo nderabuzima cya Kibayi, ari naho yaje gupfira.

Ati “Akihagera yasanze umuyobozi w’icyo kigo Nderabuzima ahita amwakira, Padiri amusaba kumushyira ku gatanda karekare amubwira ko umugongo uri kumurya.”

Ikigo nderabuzima ngo cyahise gihamagara imbangukiragutabara ngo imujyane kubera ko yari arembye ariko k’ubw’amahirwe make Padiri ahita ashiramo umwuka.

Ahagana saa tatu z’ijoro Katedelari ya Butare yahise yohereza imodoka yayo kuri iki kigo Nderabuzima cya Kibayi ihita ijyana umurambo we mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kaminuza bya Butare.

Padiri Sibomana Vénuste wo muri Paruwasi ya Magi, Diyosezi ya Butare witabye Imana, kugeza ubu ntiharamenyekana umunsi uyu mupadiri azashyingurirwa.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU