Patrice Evra wakinnye mu makipe akomeye yagaragaje urukundo akunda ikipe ya Juventus ashyira hanze ikiganiro cyo kuri Whatsapp yagiranye na Cristiano Ronaldo mbere y’umukino wa Atletico Madrid aho yamwijeje ko azafasha ikipe ya Juventus gusezerera iyi kipe yo muri Espagne birangira ayitsnze 3 wenyine.

Patrice Evra yagaragaje urukundo akunda ikipe ya Junebtus mu kiganiro yagiranye na Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo uzwiho kwigirira icyizere cyane,yabwiye Evra ko nta kabuza bazasezerera Atletico birangira abikoze mu ijoro ryo kuwa kabiri ubwo yayitsindaga ibitego 3-0 wenyine.


Patrice Evra wakinanye na Cristiano Ronaldo muri Manchester United, yatangiye yandikira Ronaldo ati “Muvandimwe ndakwizeye ku mukino wo kwishyura wa Atletico Madrid.”

Ronaldo yaramusubije ati “Ndabizi.Tuzakomeza muvanimwe.Mu rugo tuzabakubita.”

Evra yahise amusubiza ati “Harakabaho Ronaldo.Hanyuma uyu rutahizamu w’umunya Portugal ahita amwoherereza ifoto ye.

Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bazwiho kwigirira icyizere cyane ndetse yemera ko yatsinzwe ari uko umukino warangiye. Bivugwa ko yari yabwiye umuryango we n’inshuti ze ko aratsinda ibitego 3 Atletico Madrid wenyine, birangira abigezeho.

Patrice Evra yagaragaje urukundo akunda ikipe ya Junebtus mu kiganiro yagiranye na Cristiano Ronaldo

Patrice Evra wakinannye na Ronaldo muri Man Utd yashyize hanze ikiganiro gikomeye bagiranye habura iminsi 5 ngo habe umukino wo kwishyura wa Juventus na Atletico Madrid

Patrice Evra yagaragaje urukundo akunda ikipe ya Junebtus mu kiganiro yagiranye na Cristiano Ronaldo

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU