Guhera kuri uyu wa Mbere Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Kenyatta yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahagana saa mbili n’igice, aho akigera ku kibuga cy’indege, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera.

Perezida Uhuru Kenyatta yahise yerekeza i Gabiro mu Karere ka Gatsibo aharimo kubera Umwiherero w’abayobozi, aho yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.


Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yitabiraga inama ya 10 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umubano w’igihugu cya Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku cyambu cya Mombasa.

REBA AMAFOTO:

Uhuru Kenyatta

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Uhuru Kenyatta i Gabiro

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Uhuru Kenyatta i Gabiro

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Uhuru Kenyatta i Gabiro

src:Igihe

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU