Perezida Magufuri yahaye buri mu kinnyi wa aifa Stars impano y’ikibanza gihagaze amashiringi ya Tanzania Sh500,000 nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu cya Uganda ibitego 3 ku busa.

Perezida Magufuri yageneye buri mu kinnyi wa Taifa Stars impano idasanzwe nyuma y'instinzi

Perezida wa Tanzanian, John Magufuli yahembye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ibibanza byo kubakamo, abashimira ko babashije kubona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2019. Ni nyuma y’aho kuri iki Cyumweru gishize Tanzania yabashije gutsinda Uganda ibitego 3-0 .


Perezida Magufuri yagize ati: “Nejejwe cyane n’icyubahiro mwazaniye igihugu cyacu,” uyu ni Perezida John Pombe Magufuli abwira abakinnyi ba Taifa Stars n’abagize tekiniki bayo bari bakiriwe mu ngoro ya perezida i Dar es Salaam nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye.

Nizeye ko abakinnyi bacu bashobora kwiyerekana neza I Cairo.” Yongeyeho ko ishobora no kwitwara neza ikanegukana igikombe.

Ikipe ya Tanzania kuri ubu itozwa n’icyamamare cyo muri Nigeria, Emmanuel Amunike, yarangije imikino yo gushakisha itike ifite amanota 8, iza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Uganda yaje ku mwanya wa mbere mu itsinda L ifite amanota 13.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU