Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni yagaragaye ari mu myitozo yo kurasa, ubwo yari kumwe na bamwe mu badepite bo mu ishyaka rya NRM bari bahuriye mu mwiherero ahitwa Kyankwanzi.

Perezida Museveni mu myitozo yo kurasa nyuma y’igihe atabikora

Perezida Museveni abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko yifatanyije na bamwe mu badepite bo mu ishyaka rye rya NRM, mu mwiherero w’iminsi 8 aho bize ku bintu bitandukanye.


Nyuma y’uyu mwiherero Museveni na bamwe mu badepite bo muri NRM bahise bajya kwitoza ndetse yagaragaye aryamye hasi ari kwiyibutsa kurasa mu gipimo.

Museveni wahoze ari umusirikare ndetse akaza guhirika ku butegetsi bwa Milton Obote, ntiyaherukaga mu myitozo yo kurasa ariko kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Werurwe 2019 yagaragaye ari kwiyibutsa kurasa mu gace ka Kyankwanzi.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU