Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2019 yategeze gari ya moshi ikererwa amasaha arenga abiri.

Perezida wa Afurika y’Epfo yateze twegerane agenda asabana n’abaturage

Iyi gale ya moshe yavaga Mabopane yerekeza mu mujyi wa Pretoria yarimo Perezida Ramaphosa n’ abandi bayobozi b’ ishyaka rya ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’ Epfo.


Abagenzi bari buzuye iyi gale ya moshe yakoresheje amasaha atatu ahantu yagombaga gukoresha iminota 45 bamwe bagiye bayiviramo bagahitamo kugenda n’ amaguru nk’ uko byatangajwe na Citizen dukesha iyi nkuru.

Perezida wa Afurika y’Epfo yateze twegerane agenda asabana n’abaturage

Perezida Ramaphosa yinubiye iyi serivise mbi bahawe ati “Ibi ni bibi cyane”. Yabajije umwe mu batwara iyi gale ya moshe impamvu batabwiza ukuri abagenzi igihe irahagurukira abura icyo avuga araruca ararumira

Perezida Ramaphosa yageze aho gale ya moshe ihagarara saa 6:30 ariko yageze Peretoria 10:40. Abanyamakuru bari bamutegereje bavuga ko bamaze amasaha arenga abiri bamutegereje.

Perezida wa Afurika y’Epfo yateze twegerane agenda asabana n’abaturage

Ibitekerezo by’ abakoresha imbuga nkoranyambaga bimwe byavuze ko imbaraga yashyize ku kurwanya umubyigano w’ imodoka nta musaruro zatanze. Abandi bavuga ko impamvu yateze iyi gale ya moshi ari uko ashaka kwiyegereza abaturage kuko amatora yegereje.

Perezida wa Afurika y’Epfo yateze twegerane agenda asabana n’abaturage

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU