PLatini yabwiye Knowless na Tom Close ko ibyo bamwifuriza ari byiza gusa ababwira ko ari ibintu byo kwitondera kuko kubaka urugo ari icyemezo cy’ubuzima bwe bwose.

Platin yasubije abarimo Knowless,Tom Close barambiwe kubona ari ingaragu

Umuhanzikazi Jeanne d’Arc Ingabire uzwi nka Butera Knowless ku izina rye rya muzika mu minsi ishize yavuze ku bahanzi bagenzi be bafashirizwa muri Kina Music bazwi nka Dream Boys ahamya ko bashobora kuba bafite ikibazo.

Mu kiganiro Knowless yagiranye n’itangazamakuru a yabajijwe ibibazo byinshi ndetse nuko abona Platin na TMC bamaranye igihe kirekire bakorana ibikorwa by’umuziki.


Mu gisubizo yahishuye ko arambiwe kubona Platin mu buzima bw’ingaragu.

Yagize ati” Ni ukuri kose Platini ni umuntu w’inshuti yanjye kandi ni inshuti yanjye ntabwo nakwishimira ko yaba ahuje status na Or kandi we afite imyaka ibiri, bose ni ingaragu rero nkeneye ko ava mu bugaragu.”

Muriki cyumweru nibwo Platin yasubije Knowless Butera na Tom Close bahora batewe inkeke no kubona adashaka umugore maze avuga ko ari ibintu byo kwitondera

Yagize ati” Ati:“ Babigarukaho kenshi kuko ari inshuti za hafi zinyifuriza ibyiza ikindi hari nubwo babivuga   batebya…Knowless na Tom babe bitonze gato sinzabatindira ariko nanone kurongora ni ibintu ngomba kwitondera kuko ni ikemezo cy’ ubuzima bwanjye bwose.”

Kugera ubu Platin ntiyari yerura igihe azakorera ubukwe ndetse niba anafite umukunzi ibi byose ntibiramenyekana.

YUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU