Nemeye Platini wamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys yasobanuye byinshi ku rukumbuzi yaba agirira uwahoze ari inshuti ye Ingabire Diane batandukanye mu mwaka wa 2017.

Platini yagize icyo avuga ku mubano we na Diane batandukanye mu buryo butunguranye

  • Platini yavuze ko kuri ubu yagiye mu yindi si
  • Ngo ntashobora kongera kumukumbura

Umuhanzi Platini ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys yongeye kugaruka mu Itangazamakuru abazwa niba hari umubano wihariye afitanye na Ingabire Diane bigeze gukundana igihe bagatandukanye mu buryo butunguranye.


Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru Platini yabajijwe niba akumbura Diane maze asubiza nta gihunga ko atajya amukumbura kuko yagiye mu yindi Si itandukanye n’iyo yabagamo mbere bityo bitatuma yongera kumuterezaho na gato.

Yagize ati ”(…) Ushatse kumbangamira ariko (…)oya, hashize igihe kinini cyane ku buryo nagiye mu yindi Si nta makuru mperuka. Ndi mu yindi Si.”

Umunyamakuru yashatse kumenya niba hari uwo yaba yarasimbuje Diane maze Platini yirinda kugira icyo abivugaho gusa yemeza ko ari kubisengera.

Ati ”Icyo nicyo nakubwiye ndigusengera ndi gusenga cyane ngo imana irebe icyo yamfasha mbone ibinkwiriye.”

Platini yagize icyo avuga ku mubano we na Diane batandukanye mu buryo butunguranye

Twakwibutsa ko Platini na Diane batandukanye mu ntangiriro za 2017 nyuma y’imyaka irenga ine bari bamaze bakundana. Byanavugwaga ko bari bari mu myiteguro yo kurushinga gusa akaza kumusimbuza umusore w’ibigango witwa Fiston Rutayisire.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU