Umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania, Rayvanny, yasabye ko umukunzi we atazamuca inyuma kubera ubwiza n’uburanga yibitseho.

Rayvanny afite ubwoba bwinshi bitewe n’uburanga bw’umukunzi we Fahyma

UmuhanziRaymond Shaban Mwakyusa uzwi nka Rayvanny mu muziki kuri ubu afite ubwoba byinshi kubera ko acyeka ko bashobora kumutera gapapu bakamutwara umukunzi we Fahyma bamaze igihe mu rukundo.


Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram aho yasabye umukunzi we ko yamusezeranya ko atazigera amuca inyuma.

Rayvanny afite ubwoba bwinshi bitewe n’uburanga bw’umukunzi we Fahyma

Yagize ati “Mfite ubwoba ko ushobora kuzanca inyuma.”

Mu gisubizo cya Fahyma yamusubije ko adashobora gukora ikosa nkiryo kuko ntacyo yamuburanye mu buzima bwe ndetse amusaba gushyira umutima mu gitereko akamenya ko amukunda ndetse akirengagiza bimwe mu bivugwa mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Rayvanny afite ubwoba bwinshi bitewe n’uburanga bw’umukunzi we Fahyma

Twakwibutsa ko Rayvanny na Fahyma bamaze imyaka igera kuri 3 bakundana aho kuri ubu bafitanye n’umwana mukuru w’umuhungu aho ikinyamakuru cya Sde.co.ke giherutse gutangaza ko bagiye kwibaruka umwana wabo wa 2 dore ko magingo aya aba bombi babana nk’umugabo n’umugore.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU