Umuraperi Neg G The General aricuza uburyo ibiyobyabwenge byamusubije inyuma bigatuma bamwe mu bahanzi binjiye muri muzika bamusangamo ubu bamaze kugera ku ntambwe ishimishije.

Riderman mu byuki bikeye ,Tom Close muzi abyina, Mukadaff aranzi kuva cyera ,Taff Gangz yaje ndora - Neg G The General

Umuraperi Neg G The General ni umwe mu baraperi bakomeye bubatse izina mu Rwanda, uyu musore magingo aya ari kubarizwa Iwawa aho ahamya ko yataye igihe kinini anywa ibiyobyabwenge bikamudindiza mu iterambere rye kimwe no kuba atarabashije kwita ku muryango we.


Uyu muraperi yahamije ko yatangiye kunywa urumogi muri 2003 akurikirzaho ‘heroine’ cyangwa ‘mugo’ mu mwaka wa 2009 aha P Fla akaba ariwe wamwigishije kubinywa bwa mbere, uyu muhanzi yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko kimwe mubyo yicuza ni uko atarangije kaminuza nyamara yari umwe mu banyeshuri b’abahanga.

Riderman mu byuki bikeye ,Tom Close muzi abyina, Mukadaff aranzi kuva cyera ,Taff Gangz yaje ndora - Neg G The General

Mu myanya wahariwe abagororwa ngo berekane impano zabo abinyujije mu ndirimbo yatangaje uburyo ibiyobyabwenge byamusubije inyuma bigatuma bamwe mu bahanzi bazamutse ababona kuri ubu bahagaze neza.

Yagize ati “Riderman nguwo mu byuki bikeye ,Tom Close muzi abyina ,Mukadaff nawe aranzi ,Taff Gangs yaje mbona, Mr Kagame we yarabazaga ngo ndihehe.”

Neg G The General yavuze ko yicuza cyane igihe kirekire yataye mu biyobyabwenge bikanamwicira umuziki ndetse bigatuma bamwe mu bahanzi bazamutse ababona kuri ubu ari ba kizigenza mu njyana kandi bataramurushaga kuririmba neza.

Riderman mu byuki bikeye ,Tom Close muzi abyina, Mukadaff aranzi kuva cyera ,Taff Gangz yaje ndora - Neg G The General
Neg G The General

Kimwe mu bindi bintu yicuza harimo nko kuba atararangije Kaminuza kandi yari umuhanga ndetse no kuba atarigeze yita kumuryango we.

Imwe mu migabo n’imigambi afite harimo nko kuba nava iwawa azafata umwanya akitarura ibikundi biriwanaga mu mico mibi bityo akabona kugaruka mu muziki.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU