Rocky Kirabiranya yavuze ko ataribyo ahubwo ko iriya foto yahimbiwe ibinyoma n’abantu batazwi bityo abantu baheraho bavuga ko yasezeranye mu ibanga.

Rocky Kirabiranya yavuze ku ifoto yagaragaye ari kumwe n’umukobwa bivugwa ko basezeranye mu ibanga

Rocky Kirabiranya ni umwe mu basobanuzi ba filime kuri ubu bagezweho mu Rwanda aho azwi ku mazina atandukanye nka Shyashya, Ngombwa, Inyangamugayo Ryahamye, Landlord, Byose, Animateur, Des etude n’ayandi, hari ifoto yigeze gushyira hanze yifuriza abantu kugira icyumweru kiza.


Kuva icyo gihe iyo foto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu musore yasezeranye mu ibanga gusa kuri uyu wa Gatandatu yahakanye aya makuru yivuye inyuma ahamya ko ari ibinyoma byakwirakwijwe ku mbuga nkoranymbaga.

Yagize ati” Oya nanjye icyo kintu maze iminsi nkibona bavuga ngo mfite ubukwe, umuntu ashobora kubona ifoto, ikimuje mu mutwe akaba aricyo yandikaho , ati aba bantu bagiye gukora ubukwe, bavuye mu rukiko, cyane ko muri iyi minsi byoroshye gukwirakwiza igihuha ku mbuga nkoranyambaga, ubukwe nta buhari ni ifoto gusa babonye, nta bukwe buhari nta bukwe mfite, nta bukwe nteganya vuba, nibuba nzabatumira ntabwo nabyihererana ngo ntegure ubukwe batabizi, kandi ubukwe bwa cyami bugomba kuba bwaratangajwe.”

Rocky muri filime asobanura akunze kwitaka avuga ko ari buri kimwe cyose ,gusa uyu musore akunze gutera urwenya avuga ko ubukwe bwe buzaba burimo udushya twinshi dutandukanye kuko azabukora mu buryo bwa cyami.

Muriki kiganiro baboneyeho kumubaza impamvu yiyise izina kirabiranya ubusanzwe benshi bazi nk’indwara yibasira urutoki aho yahishuye ko yaryiyise mu rwego rwo kwivuga ibigwi nk’ uko kera abagabo bateraniraga mu bitaramo bakivuga (bakavuga ibyivugo byabo).

Yagize ati “Kirabiranya reka tureke kubyita indwara y’ urutoki tubyite nk’ icyorezo. Kera hajyaga habaho akagoroba k’ abasore, abasaza , harimo n’ umwami bakivuga. Umwe akavuga ibyo yakoze, muri uko kwivuga umwe hari igihe yahagurukaga akavuga ngo njyewe Ndi icyago, Ndi icyorezo, nishe uyu ngira gutya na gutya. Abenshi bagarukaga ku kuvuga ngo ndi icyago ndi icyorezo ikintu kiza gikuraho”

Yasoje avuga ko biriya byose abikora mu buryo bwo kwivuga nkuko bizwi mu muco wa Kinyarwanda.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU