Myugariro akaba na kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos, yatangaje ko yiteguye kuva muri iyi kipe kubera gushwana na Perezida wayo Florentino perez wamututse cyane amuziza kwihesha ikarita y’umuhondo bikabaviramo gusezererwa banyagiwe na Ajax ibitego 4-1.

Sergio Ramos yatangaje ko agiye kuva muri Real Madrid nyuma yo gushwana na Perezida Perez

Nyuma yo kunyagirwa na Ajax mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya UEFA Champions League,kuwa kabiri,perezida wa Real Madrid na kapiteni wayo Ramos bahuriye mu rwambariro barashwana bikomeye birangira Perez amubwiye ko azamwirukana kubera imyitwarire mibi.

Mu magambo yumviswe na benshi Ramos yabwiye Perez ati “Mpemba amafaranga yanjye nzigendere.Iy kipe nayihaye byose.Naravunitse cyane kugira ngo itsinde namwe mutsinde.”

Sergio Ramos yatangaje ko agiye kuva muri Real Madrid nyuma yo gushwana na Perezida Perez
Sergio Ramos nyuma yo gushwana na perezida Perez bitumye atangaza ko agiye kwigendera

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwakoze inama nyuma yo gusezererwa na Ajax,bwemeza ko nyuma y’uyu mwaka w’imikino bazirukana Santiago Solari ndetse na bamwe mu bakinnyi batagitanga umusaruro barangajwe imbere na Gareth Bale.

Sergio Ramos yatangaje ko agiye kuva muri Real Madrid nyuma yo gushwana na Perezida Perez

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU