Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya ShaddyBoo, uri mu bakunzwe mu Rwanda yatangaje ko akorera akayabo mu gihe atumiwe mu gitaramo benshi barumirwa.

ShaddyBoo yatangaje amafaranga akorera ku isaha mu gihe yamutumiye mu gitaramo benshi bagwa mu kantu

Umunyamideli w’ Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kw’ izina rya Shaddy Boo yavuze ko kwamamaza imideli ari ubushabitsi bukomeye nubwo hari abatarabimenya, anongera gushimangira ko ahuze cyane ku buryo atashaka umugabo.

Mu kiganiro yatumiwemo kuri KT Radio yabajijwe ku mwuga we wo kwamamaza imideli avuga ko hari ubwo ajya yinjiza ibihumbi 500 ku isaha.


Yagize ati “Biterwa n’ icyo umuntu ashaka kwamamaza, ku isaha, mu cyumweru, cyangwa mu mezi, nko ku isaha hari igihe nca nk’ ibihumbi 500 ngapositinga cyangwa yantumiye nkajya nko mu gitaramo yafunguye akabyiniro”

Nyuma yo gutangaza ibi bamwe mu bantu bakurikiraga iyi radiyo bahise bahamgara bamubwira ko batunguwe n’amafaranga ahabwa mu gihe yitabiriye igitaramo bahamya ko ari menshi.

Uyu mubyeyi w’ abana babiri yabajijwe niba atajya aterwa ipfunwe n’uko hari abamwita indaya biteww n’uko aba yambaye avuga ko muri ino si ntawe utavugwa ashimangira ko kumutuka we n’abana be bishimiye uko yambaye ntacyo biba bimubwiye.

Ati “Iyo nambaye abana banjye bambwiye ngo mama wambaye neza uri mwiza, nange nkireba nkavuga nti waoo Shaddy uraberewe abandi niyo bantuka bingana iki ntabwo mbyitaho”.

ShaddyBoo yongeye gushimangira ko nta mukunzi afite kubera ko ahuze, bityo ko na gahunda yo gushaka umugabo ntayo afite.

Ati “Abana banjye barankeneye ibyo kumbwira ngo ndajya kwicara mu rugo, urabizi ntabwo bigezweho iki gihe ugomba gukora nibinaba umugabo n’ aza azamenye ko hari aho nigejeje yasanze anticaye ntabyo ngombwa kunyicaza”

ShaddyBoo yatangaje amafaranga akorera ku isaha mu gihe yamutumiye mu gitaramo benshi bagwa mu kantu

ShaddyBoo akunze kuvugwaho ko ari indaya, ndetse hari n’ abamwita umwamikazi w’ indaya gusa we avuga ko ibi avugwaho atari ukuri ahubwo bivugwa n’ abanyamakuru bashaka ko inkuru zabo zikundwa cyane.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU