Sherrie Silver, umunyarwandakazi wamaze kuwamamara mu mbyino akaba anaherutse kugirwa Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), yishimanye n’abana yakuye ku muhanda n’abafite ubumuga.

Sherrie Silver yishimanye n' abana abamenera ibanga ryo gukabya inzozi zabo

Mu gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu, muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Sherrie Silver yabanje kujya gufata aba bana i Nyamirambo, abazana kuri iyi hoteli, barasabana abaha impanuro ndetse banasangira ifunguro.

Atanga ikiganiro, yababwiye aba bana ko ubu atunzwe no kubyina kubera yabifashe nk’ibifite agaciro mu buzima, aho yagize ati: “Ubu amafaranga mbona nyakesha kubyina rero ntimukisugure, mujye mwifata nk’ab’agaciro.”

Yabwiye aba bana ko u Rwanda ari igihugu gito ariko rurimo impano nyinshi kandi zitangaje. Yagize ati: “U Rwanda n’igihugu gito ariko gusa dufite imitima ikomeye nitujya ku ishuri tukiga cyane, nuguma gukora cyane ukabyina cyangwa se ukaririmba bizatuma igihugu cyacu kimenyekana ku Isi, nitwe tuzatuma u Rwanda rumenyekana ku Isi yose.”


Yahaye umwanya aba bana buri wese agenda yiyaturiraho icyo yumva ashaka kuzaba mu minsi iri imbere, bamwe bavuga ko bashaka kuzaba aba-Dj, abakinnyi ba Basketball, abapilote n’ibindi.

Sherrie Silver akimara kumva ibitekerezo by’aba bana nawe yavuze ko akiri umwana yajyaga avuga ko azaba umubyinnyi n’umukinnyi wa filime ariko yakabije inzozi ze, avuga ko ikintu cya mbere ari ukumva ko ibintu atari inzozi gusa ahubwo bagomba gukora bakabigeraho.

Mu kiganiro Sherrie Silver yahaye IGIHE yavuze ko yafatanyije na Radisson Blu mu rwego rwo kwereka aba bana ko ejo hazaza habo ari heza icyo basabwa ari ukwigirira icyizere.

Ati: “Uyu munsi nari mfatanyije na Radisson Blu mu rwego rwo guhuriza hamwe abana bafite ahahise hatandukanye tububakamo icyizere binyuze mu mpano yanjye yo kubyina no kuvuga ku hazaza habo.”

Sherrie Silver wakoze igikorwa cy’ubusabane n’abana yavukiye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda mu 1994, nyuma mu 1999 aza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Ni umubyinnyi ubikora by’umwuga ndetse akabihuza no gukina filime, yakinnye muri Africa United.

Yabyinnye mu ndirimbo ya Childish Gambino yitwa ‘This is America’ yagiye hanze umwaka ushize ndetse ikaba iherutse kwegukana ibihembo bine muri Grammy Awards.

Aherutse kugirwa Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD). Icyo gihe yanahuye na Papa Francis, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani ndetse na Perezida wa Repubulika y’Abadominikani.

Sherrie Silver yigisha abana kubyina
Sherrie Silver yigisha abana kubyina
Ari kugirana ikiganiro nabo ababwira ko bagomba gukora cyane bakagera ku ndoto zabo
Ari kugirana ikiganiro nabo ababwira ko bagomba gukora cyane bakagera ku ndoto zabo
Bagiye gufata ifunguro babanje gusenga
Bagiye gufata ifunguro babanje gusenga
Aba bana bafite indoto zo kuzavamo abadogiteri, Aba-Djs, abapilote n'ibindi
Aba bana bafite indoto zo kuzavamo abadogiteri, Aba-Djs, abapilote n’ibindi
Sherrie Silver ubwo yajyaga gufata aba abana i Nyamirambo
Sherrie Silver ubwo yajyaga gufata aba abana i Nyamirambo
Umunyarwandakazi Sherrie Silver yari yaje gusangira n'abana bafite ahahise hari hashaririye
Umunyarwandakazi Sherrie Silver yari yaje gusangira n’abana bafite ahahise hari hashaririye

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU