Tanasha Donna witegura kurushinga n’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yihanije abakomeje kumuteranya na Diamond bashaka kumusenyera bavuga ko baryamanye n’umugabo we.

Tanasha Donna yihanije abakomeje gushaka kumuteranya na Diamond

Uyu munyamakurukazi ukorera radiyo ya NRG yo muri Kenya, yashyize kuri Instagram ifoto ari mu cyumba cya Diamond, undi mukobwa witwa Lynn, bahoze bakundana na we asohora indi ari muri icyo cyumba.


Abantu benshi bahise bibaza niba Diamond yagarutse ku ngeso ye yo gutendeka kuko nta kigaragaza ko abo bagore bombi bageze muri icyo cyumba mu bihe bitandukanye, ko gusa ari ugushaka kumuteranya na Diamond.

Tanasha Donna yihanije abakomeje gushaka kumuteranya na Diamond

Mu gushaka kwihaniza Lynn, Tanasha yahise ashyira hanze ifoto imwerekana ari kumwe na Diamond ashyiraho amagambo agira ari “Isomo ry’umunsi Ntimukemere ibintu byose musoma cyangwa mwumva…”

Tanasha Donna yihanije abakomeje gushaka kumuteranya na Diamond

Diamond na we yahise yunga murye avuga ko abashaka kumuryanisha n’umugore we bakwiye kubinyuza mu zindi nzira ati “ Bagerageze ikindi !”

Tanasha yahamije ko Lynn yafashe uburiri busa nk’ubwo kwa Diamond Platnumz akabwifotorezaho, yerekana iduka bagurisha ibitanda bisa nk’icyo kwa fiyanse we.

Abantu batandukanye bahise baburira uyu mukobwa bavuga ko na Zari wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz bagiye bamuburira akavunira ibiti mu matwi kugeza amazi yararenze inkombe.

Bamubwiye ko atari ubwa mbere Lynn aryamana na Diamond Platnumz agasiga ibimenyetso.

Tanasha Donna

Mu mezi ashize Tanasha yahishuye ko idini riri mu bintu byitambitse mu myiteguro y’ubukwe bwabo, kuko umwe ari umuyisilamu undi na we akaba anambye ku bukirisitu.

Diamond Platnumz yari yarateganyije gukora ubukwe ku wa 14 Gashyantare 2019, nyuma aza guhindura itariki y’ubukwe bwe kubera impamvu zitandukanye.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU