Umuhanzikazi Tiwa Savage agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo cyo kwishimana n’abafana ba Mwiseneza Josiane kiswe Meet Josiane.

Tiwa Savage yatumiwe mu gitaramo cyo kwishimana n’abafana ba Mwiseneza Josiane

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto y’ikirango igaragaza umunyamideli Mimi Mirage ari kumwe na Mwiseneza Josine ndetse na Tiwa Savage mu kiswe Meet Josiane.

 yatumiwe mu gitaramo cyo kwishimana n’abafana ba Mwiseneza Josiane
Mimi Mirage wateguye iki gitaramo


Mu kiganiro Mwiseneza Josiane yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ari igitaramo yateguriwe n’umunyamideli Mimi Mirage aho abafana b’uyu mukobwa bose bazahuzwa n’iki gitaramo bagasabana.

yatumiwe mu gitaramo cyo kwishimana n’abafana ba Mwiseneza Josiane
Aherutse no kumuha amafaranga yo kugura Imodoka

Yagize ati” Mimi Mirage yateguye igitaramo cyo guhura n’abafana banjye. Igihe kizabera ntabwo turakinoza neza ariko ni hagati ya Gicurasi na Nyakanga.”

yatumiwe mu gitaramo cyo kwishimana n’abafana ba Mwiseneza Josiane
Ikirango cy’igitaramo

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera I Kigali nubwo nta yandi makuru ajyanye nacyo aratangazwa.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU