Ishimwe Lorie yabanje kuririmba Hip Hop akabifatanya no kumansura, yaje kuba indaya aryamana n’abagabo atibuka umubare barimo n’abakozi b’Imana.

Ishimwe Lorie yahanishijwe kumera umurizo nyuma yo kuryamana n’abagabo batabarika

Ishimwe Lorie usengera mu Itorero ry’Abapantekoti yemeza ko atarakira agakiza mu buryo buhamye ngo yabanje kuba indaya yari izwi cyane i Nyamirambo, yanyoye urumogi, asambanira amafaranga n’ibindi bikorwa bibi yita ‘iby’umwijima yabagamo’ ataramenya Yesu.

Ibi byose yabyinjiyemo ashakisha uburyo yazajya abona amafaranga yo gukora umuziki wa Hip Hop mu gihe abamureraga[yari imfubyi akaba n’ikinege] babimubuzaga bakamuhatira ishuri ariko we akinangira.


N’amafaranga y’ishuri kenshi barayamuhaga aho kuyatanga akajya kuyanywa urumogi asigaye akayajyana muri studio gukora umuziki. Yaje guhura n’abakobwa b’inshuti ze bari abamansuzi bamugira inama ko yajya kubana na bo ahitwa kuri 40 i Nyamirambo bakazamurangira n’akazi keza.

Ati “Igihe cyarageze bafata umwanzuro ko bazajya banyishyurira amafaranga y’ishuri nkazajya kwiga nsanga baramaze kubirangiza. Nanjye nahise mfata umwanzuro wanjye, nagiye kuba kuri 40 i Nyamirambo, mbana n’abakobwa bari abamansuzi.”

Yongeraho ati “Bahise banshakira akazi ko kumansura kugira ngo njye mbona amafaranga. Najyaga kwiga bitewe n’uko naramutse cyangwa ibyo urumogi rwambwiye mu mutwe.”

Lorie yari indaya kabuhariwe yamaramaje…

Uyu mugore uvuka i Nyamirambo mu Kagari ka Munanira yemeza ko ageze ku myaka 14 ari bwo yatangiye kunywa ibiyobyabwenge akabifatanya no gusambanira amafaranga.

Ati “Muri uko kumansura natangiye kuraruka, byasaba kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo utagira isoni. Twatahaga saa cyenda z’ijoro nkaba mfite urutonde rw’abasore bari bunsambanye iryo joro.”

Yize ku bigo byinshi, aho yatangiriye ku Kibuye muri ES Ngoma bamwirukanye atahamaze kabiri kubera uburara yakoraga nyuma ajya kwiga i Gitarama ahitwa i Mushubati naho baramwirukana hanyuma abamureraga bamwimurira mu Ishuri ryisumbuye ry’abayisilamu rya CIESK i Nyamirambo aho yakajije umurego mu gusambana ndetse ngo n’Umuyobozi w’ikigo bararyamanaga bikamworohereza kwiga.

Yagize ati « Najyaga ku ishuri nabishatse kuko nari indaya y’umuyobozi w’ikigo, ba animateur ntacyo bashoboraga kumbwira kuko nabaga ndyamana na directeur w’ishuri. »

Ubwo Ishimwe Lorie yigaga i Nyamirambo ngo yari “Indaya yihagazeho kuko nacishagamo nkajya no kwiga, urumva ko nari niyubashye ukuntu. Akenshi nasambaniraga amafaranga ibihumbi 50 ukantwara no mu modoka nziza.”

Ubusambanyi yaje kubuvamo yakira agakiza ariko bya nyirarureshwa. Yageze mu rusengero akomeza ubusambanyi mu bundi buryo ahereye ku bo basenganaga nyuma n’abakozi b’Imana bazamo.

Ati “Ninjiye mu nzu y’Imana ariko sinakizwa ngo maramaze. Nagezemo nakijijwe bimwe ariko ibindi ndabigumana, nakijijwe kuba indaya no kunywa urumogi ibindi ndabigumana.”

Yongeraho ati “Nari umukozi w’Imana nkaririmba mu rusengero ariko nkabikoresha nabi, naratahaga ngakubitana n’abapagani bo mu rusengero […] mu wundi mwanya hakaba hari umuhanuzi uri kubica mu rusengero nanjye nkazajya kumureba ngo andebereyo, namugerayo, mu kanya akambwira ati ‘uri mwiza’ nti ni sawa, mu wundi mwanya akaba atangiye kunsoma ubundi akamfatafata, tukaba turasambanye, ejo tugasubira mu rusengero numva nta kibazo.”

Ngo hari n’igihe yabaga yajyanye n’umukozi w’Imana mu biterane hanze ya Kigali, bataha bagera Nyabugogo bakajya ahantu ngo banywe fanta ariko bikarangira bahasambaniye.

Ishimwe Lorie ngo yahanishijwe kumera umurizo

Mu 2014, Ishimwe Lorie yemeza ko Imana yamuhaye igihano imuha kumera umurizo, ngo yaje kuwukira ubwo yari yagiye mu masengesho yabereye i Masaro nyuma y’uko yemeye kwatura akavuga ibyaha bye byose.

Ati “Umurizo waje nk’igihano kugira ngo Imana inyereke ko idakinishwa.”

Ishimwe Lorie yongeraho ati “Nari mfite ubwoba, ndi kuribwa […] twageze CHUK bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kudoda umurizo n’ikibuno. Bahise bavuga ko batwohereza muri Afurika y’Epfo ariko tugahita twishyura indege intwara, byaratunaniye kuko byari bihenze cyane.”

Yongeyeho ko bamugejeje i Masoro ahabereye icyumba cy’amasengesho ngo yaratuye avuga ibyaha byose Imana imubwira ko imukijije umurizo ariko ataha utaracika.

Ngo yageze mu rugo araryama bucyeye asanga wagiye.

Ishimwe Lorie yahanishijwe kumera umurizo nyuma yo kuryamana n’abagabo batabarika
Ishimwe Lorie yemeza ko Imana yamukuye kure mu ngeso z’ubusambanyi, kunywa urumogi, n’ibindi bibi yakoraga mu myaka yashize

Ubu, Ishimwe Lorie arubatse, amaranye imyaka hafi ine n’umugabo. Yakomeje amashuri ye muri UNILAK ndetse mu gushimangira ubuhangange bw’Imana, yasohoye indirimbo yise “Yesu ni umugabo.”

IREBERE HANO  Y’INDIRIMBO VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE “URI IMANA” -Ntiwibagirwe KANDI GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU