Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2019 I Kigali ahazwi nka Car Free Zone habereye igitaramo cyo guherekeza Tour du Rwanda  cyitabiriwe n’abahanzi bagize itsinda rya Kina Music ndetse na Amag The Black, Riderman, Social Mula n’abandi benshi.

Ubwirasi, uguhezwa kw’itangazamakuru mu gitaramo cya Tour Du Rwanda cyateguwe na Kina Music

Icyo gitaramo cyatangiye kw’isaha ya saa Kumi n’imwe n’igice  cyitabiriwe n’abaturage benshi bo mu mugi wa Kigali kabone ko kwinjira muri icyo gitaramo byari ubuntu ariko cyaranzwe n’udushya twinshi cyane aho agashya ka mbere nuko  bamwe mu banyamakuru bahejwe ndetse bakanasuzugurwa n’uwari ushinzwe itangazamakuru n’abahanzi Ishimwe Clement usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Kina Music ari nawe watsindiye iri soko ryo gutegura ibitaramo byaberaga muri iri rushanwa ry’amagare rimaze iminsi ribera mu Rwanda .


Mu kiganiro na bamwe mu banyamakuru, badutangarije yuko ubwo bageraga ahari kubera ibi bitaramo  berekanye ibyangombwa bibaranga ariko bakaza gusubizwa inyuma n’abashinzwe umutekano  bari bahawe itegeko na Clement ko hari abanyamakuru batarenze batatu bagomba kwinjira naho ibindi binyamakuru ngo bitatumiwe bitagomba kwinjira muri icyo gitaramo.

Umwe yagize ati nahageze kw’isaha ya saa Kumi n’imwe n’igice niteguye  gukora akazi nkuko bisanzwe ariko byaje kurangira nsubijwe inyuma n’abashinzwe umutekano bambwira ko Clement ushinzwe itangazamakuru yabihanangirije ko hari abanyamakuru batemerewe kwinjira muri icyo gitaramo .

Nubwo icyo gitaramo kitabiriwe byo mu rwego rwo hejuru byagaragaye ko muri muzika nyarwanda  abanyamakuru bamwe batagendera mu kwaha kw’amazu afasha abahanzi bakunze guhura n’ikibazo cyo guhutazwa mu kazi kabo kuko ngo baba badahuza  nabo kubera ko izo nzu ziba zifuza kubakoresha ibyo zifuza , ibi bikaba ari kimwe mu kibazo gisigaye mu muziki nyarwanda mu gihe abahanzi  n’abanyamakuru batarafata inzira imwe yo guhuriza hamwe bikiri imbogamizi ikomeye cyane.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU