Kwishimira intsinzi byatumye umufana wa Manchester United aterwa icyuma mu nda n’uwa PSG usanzwe ari umushoferi wa Taxi, wagize uburakari bwinshi ubwo mugenzi we yazaga ku modoka ye agatangira kuririmba indirimbo zisingiza iyi kipe yo mu bwongereza.

Umufana wa Manchester United yaterewe icyuma i Paris n’umufana wa PSG

Nyuma y’aho Manchester United ikoze ibitangaza igasezerera PSG kuwa Gatatu w’iki Cyumweru,umufana wayo yateze Taxi y’uwa PSG atangira kuririmba indirimbo ziyisingiza bituma uyu mushoferi wari mu gahinda abikura icyuma akimujomba mu nda.

Sky News yavuze ko uyu mufana w’imyaka 44 yari kumwe na bagenzi be 3 ubwo yaterwaga iki cyuma n’umushoferi ufana PSG wari mu gahinda gakomeye.

Uyu umufana wa Manchester United ararembye cyane nyuma yo guterwa iki cyuma mu gituza n’uyu mushoferi ufana PSG kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Polisi y’ubufaransa yahise ita muri yombi uyu mufana wa PSG wateye icyuma uyu mugabo ufana Manchester United amuziza kumurakaza asingiza ikipe ye yari imaze kubasezerera.

Umufana wa Manchester United yaterewe icyuma i Paris n’umufana wa PSG

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU