Umugabo witwa Karabayinga uba mu nkambi y’abanyekonga ya Kiziba i Karongi yemereye abanyamakuru ko ariwe uherutse gutema inka 12 za Ndabarinze utuye mu karere ka Nyabihu abitewe na kamere mbi, nyuma yo gufatwa n’iperereza rya RIB.

Umugabo uherutse gutema inka 12 yafashwe

Kuri uyu wa Kane taliki ya 28 Werurwe 2019,Nibwo RIB yeretse abanyamakuru uyu Karabayinga watemye inka 12 za Ndabarinze, utuye mu mudugudu wa Gakamba, mu kagari ka Mulinga.


Uyu Mugabo yemereye abanyamakuru ko ari we uherutse gutema inka 12 z’umuturage w’i Nyabihu warokotse jenoside witwa Ndabarinze mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 24 Werurwe, ashaka kumwihimuraho ngo kuko yigeze kumukubita amuhora kumwishyuza inka yamugabiye.

Uyu mugabo w imyaka 39 ufite umugore n’abana bane, yavuze ko yatemye ziriya nka azisanze ziryamye nyuma yo kugura umuhoro mushya akawutyaza kuri ponceuse.

RIB yabonye amakuru y’uko uyu Karabayinga yashakaga kwica Ndabarinze ariko aramubura niko kwadukira inka ze, atema 12 maze 10 zirapfa nkuko amakuru atugeraho abitangaza.

Umuvugizi wa RIB,Mbabazi Modeste yavuga ko Karabayinga akurikiranyweho ikindi cyaha cyo gutunga indangamuntu y’u Rwanda kandi ari impunzi.

Yasabye Abanyarwanda ko mu gihe bitegura kujya mu cyunamo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 birinda guhemuka.

Umuntu wese, ku bw’inabi, wica cyangwa agakomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu(6)ariko kitarenze umwaka umwe(1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu( 300. 000Frw) ariko atarenze ibihumbi magana atanu(500.000Frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU