Sinzi niba nabyita akarengane, sinzi niba nabyita uburwayi cyangwa se ishyari, ariko ntabwo norohewe kuko umugabo wanjye ampoza ku nkeke, ambwira ko ninkomeza gufana ikipe ya Rayon Sports azanyirukana cyangwa akanta mu rugo njyenyine.

Umugabo wanjye yambwiye ko azanyirukana mu rugo anziza gufana ikipe ya Rayon Sports

Nitwa Violette , umugabo wanjye tubyaranye kabiri, tukaba dutuye mu mujyi wa Kigali, nkaba ndi umufana uhoraho wa Rayon Sports, we ntabwo akunda ibintu by’imipira ariko hari ikipe akunda mu Rwanda nubwo atajya abibonera akanya cyangwa ngo abigaragaze.

Iyo mfite akanya ngerageza kujya kureba imikino ya Rayon Spors, muri karitiye bose baranzi ko nyifana cyane, mbese iyo yatsinze karitiye yose iba ibizi ko ndara neza.


Ibi rero ntabwo binyura umugabo wanjye, anshinza kuba imburamukoro, ngo nabaye indaya, ngo abana be basigaye birera, ngo njye nkirirwa inyuma y’imipira. Ariko ibyo anshinza nkasanga ntaho bihuriye n’ukuri kuko inshingano zose nzikora uko bikwiye, nabo bana mbana nabo nta n’ikibazo baba bafite.

Yageze naho ambwira ko nyiri igipangu dukodeshamo yamuhaye gasopo, ngo ndabangamye, ariko nyuma mbajije bambwira ko nta kibazo dufitanye. Mbese mbona ari izindi mpamvu anshakaho zitajyanye n’ikipe mfana zizatuma azanyirukana.

Imyaka umunani tumaranye, twabanye abizi neza ko mfana iyi kipe, ntabwo yigeze abona n’umunsi n’umwe nyivaho, mbere bwo yajyana ananshyigikira, twaba twatsinze akampamagara ati ‘mwabikoze sha’ none ubu sinzi icyabaye.

Abyuka ajya ku kazi na njye nkakajyamo, si njya mu kabari wenda ngo abe yavuga ko muca inyuma, si mpomba wenda ngo avuge ko ntakaza umwana mu mipira umutungo w’urugo ugatikira. Mbese nabuze icyo nakora.

Inama zanyu ziranyubaka, ese ikipe nyireke burundu, kuyireka ndumva ntabibasha, kwicara nkaba ntavuga mu kanwa kanjye ‘Rayon Sports’ numva bitashoboka kuko mu myaka maze ku Isi, imyinshi nayimaze mfana iyi kipe,… ubu nahawe itegeko ko niyongera kumva nyivuze cyangwa ngo nagiye kureba imikino yayo, nzirukanwa mu rugo cyangwa akaruntamo. Nkore iki?

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

6 IBITEKEREZO

  1. Ubwo se nawe uzamubwira ngo ntuzongere kwicara mu kabari mu bandi bagabo Dore ko hafi ya twese nta mugore wishimira akabari. Iryo Ni itotezwa no kubuzwa uburenganzi harimo niyica rubozo( itotezwa ry’umutima)

  2. Ariko njye ndumva icyo guhitamo kimwe ntagishyigikiye kuko ubwo azanakubwira ngo reka kwambara uhite uvugango nzajya nambara ubusa kubera umugabo! Umugabo udatuma wishima Ni mugabo nyabaki? Nimba adashimishwa nuko wishimye nuko atagukunda. Tuge duhumuka amaso, abo ni bamwe bica abagore mubicaye iruhande ngo mufite abagabo! Nimba see ur’umugore ntushimishwe nuko umugabo wawe yishimye, ubwo uramukunda cg nikitiriro? Ibaze aha! Aragukunda cg nugushaka impamvu ngo abone uko abona urwitwazo n’ubundi nuyireka naba ashaka kuguta azaguta. Ntimukabe abana, bagore! Shaka agacu ari guhindiramo. Ibya rayon sport ubyihorere

  3. Uwo mugabo nta fair play afite. Mu muryango umwe hashobora kubamo abakunda Rayon Sport,abandi Kiyovu, abandi APR abandi Mukura. Ndumva nta kibazo kirimo .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU