Polisi yo muri UK yataye muri yombi umugore w’umunya Nigeria waroze umugabo we w’umuzungu amuhindura nk’imbwa, amwambika umunyururu mu ijosi, akajya agenda amukurura mu muhanda akambakamba nk’imbwa.

Umugore waroze umugabo we akajya amukurura mu muhanda nk'imbwa yatawe muri yombi

Kuwa 19 Werurwe 2019 nibwo uyu mugore yatawe muri yombi na Polisi yo mu bwogereza nyuma yo kugaragara ari gukurura uyu mugabo we mu ruhame, undi nawe yabyemeye ari kwitwara nk’imbwa mu muhanda.


Amakuru avuga ko uyu mugore yakoresheje amarozi atuma umugabo we ata umutwe, yemera kumubera nk’imbwa ndetse anamwambika n’umunyururu mu ijosi. Uyu mugore yakoreye iki gikorwa cya kinyamaswa umugabo we kugira ngo yihorere, kuko ngo yigeze kumuhemukira.

Mu mashusho ababaje, uyu mugabo yagaragaye amukurura mu muhanda umwe wo muri UK, yamwambitse umugozi nk’imbwa, byatumye polisi ihita ita muri yombi uyu mugore wari wishimye, ijya kumuhata ibibazo.

Byatangajwe ko impamvu yatumye uyu mugore akora aya mahano yo guhindura injiji umugabo we, harimo ko yifuzaga kumwihoreraho kuko ngo yigeze kumuhemukira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU