Umugore witwa Jayanthi w’imyaka 45 ukomoka mu Buhindi yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kuruma igitsina cy’ umugabo we Senthamarai, akagikuraho bimwe mu bice byacyo, akimara kumufata aryamanye n’undi mugore.

Umugore yarumye igitsina cy’umugabo we nyuma yo kumufata ari kumuca inyuma

Uyu mugore ukomoka mu Karere ka Vellore Mu Buhindi afunzwe ashinjwa icyaha cyo gushaka kwica umugabo we nyuma yo kumusanga ari kumwe n’undi mugore bameze nk’abari gusambana ahita amuruma igitsina cy’ umugabo we akuraho ibice bikigize.


Jayanthi yavuze ko yababajwe n’imyitwarire y’umugabo we, wamusize mu buriri saa saba z’ijoro ajya kuryamana n’iri habara rye, biza kumwanga aramukurikira asanga bari gukorakorana nk’uko abagiye gusambana babigenza niko kumuruma igitsina.

Uyu mugabo yahise avuza induru abantu barahurura bamujyana ku bitaro bya Chennai igitaraganya ari kuvirirana cyane ko bimwe mu bice by’igitsina cye byari byavuyeho.

Uyu mugore yahise ahunga gusa agira ibyago polisi ikurikirana telefoni ye iramufata imujyana kumufungira muri gereza y’abagore ya Vellore.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU