Umuhanzi wamamye ku izina rya Derrick Don Divin mu Rwanda yarangije kaminuza akorerwa ibirori bibereye ijisho byabaye n’ibishimangira impano yo kuririmba umuryango we wifitemo binahishura byinshi ku muhamagaro we.

Umuhanzi Derrick Don Divin yasoje kaminuza akora ibirori by'uburyohe

Derrick Don Divin wiswe Irambona Derrick n’ababyeyi be yarangije icyiciro ya mbere cya kaminuza mu ishami ry’ubwubatsi agaragariza abakunzi be muri muzika nyarwanda ko impano ye irenze kuririmba no gucuranga Gitari,muri ibi birori byabereye i Remera umubyeyi we yagaragaje uko Derrick yakundaga muzika akiri muto. “Derrick yajyaga ambaza uko baregera inanga,nyuma aza kujya ayitwara akajya kuyicuranga rimwe aca umugozi wayo” Papa wa Derrick avuga.


Uyu muhanzi wigaruriye imitima y’abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda yahamirije abitabiriye ibirori bye ko nta handi akomora ubuhanzi hatari kuri Papa we, anabasangiza uko impano yamukangukanye byihariye ageze mu mwaka wa gatanu mu mashuri yisumbuye aho yatangiye kujya mu nzu zitunganya umuziki abibangikanya no kwiga.

Abavandimwe be berekanye ko impano ari iy’umuryango maze bashimira uyu muhanzi mu ndirimbo ihimbaza Imana, indirimbo yashimiraga Rurema ko yabaye hafi ye . Derrick yaririmbye indirimbo ebyiri nyuma Papa we aramushimira, anasusurutsa abari aho mu ndirimbo.

Umuhanzi Derrick yashimiye ababyeyi be mu mvugo imaramo amarangamutima ye yose ati” Ubu aho njyeze aha sinaba imbwa, niyo naba yo naziyobora, cyagwa se ngo mbe imbwa ngire umurizo” . Don Divin Impano y’Imana uko ababyeyi babivuga yiteguye kugaba amashami y’impano ze nyinshi by’umwihariko iyo kuririmba.

Umuhanzi Derrick Don Divin yasoje kaminuza akora ibirori by'uburyohePapa wa Derrick Don Divin nawe ni umuhanzi akomorahaho impano yo kuririmba

Umuhanzi Derrick Don Divin yasoje kaminuza akora ibirori by'uburyohe

Umuhanzi Derrick Don Divin yasoje kaminuza akora ibirori by'uburyohe

Iyumvire indirimbo Population y’umuhanzi Derrick Don Divin

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU