Sedrick Djano uzwi nk’ umuhanzi Sedy mu ruhando rwa muzika nyarwanda kuri ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Mississipi gusa kubera impamvu ze z’akazi ari muri  Leta ya Texas.

Umuhanzi Sedy agiye gukora igikorwa cy’indashyikirwa cyo gufasha abadafite aho kuba muri USA

  • Umuhanzi nyarwanda Sedy agiye gufasha abantu badafite aho kuba.
  • Sedy Arashimira byimazeyo itangazamuru ryo muri Texas

Sedy uherutse guhuza imbaraga na Riderman ndetse na Social Mula bagakorana indirimbo bise ‘Be kind to one another’ kuri ubu ari mu bikorwa byo gufasha abantu badafite aho kuba aho ashimira by’ umwihariko itangazamakuru ryo muri Texas rikomeje kumutera ingabo mu bitugu muriki gikorwa nyuma yuko tariki ya 11 Werurwe 2019 , yatanze ikiganiro kuri ‘Walk by faith Radio’ aho yakiriwe n’umunyamakuru witwa Fabian.


Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Sedy mu marangamutima menshi yahamije ko yashimishijwe no gutanga ikiganiro kuri iyo radiyo iri mu zikomeye muri muri Leta ya Texas.

Umuhanzi Sedy agiye gukora igikorwa cy’indashyikirwa cyo gufasha abadafite aho kuba muri USA
Ubwo yatubirwaga na Fabian mu kiganiro muri Texas

Yagize ati “ Byaranshimishije cyane kandi byanteye motivation yo gukomeza urugendo rwo gukora ibikorwa by’urukundo. Nari nagiye gutanga ikiganiro ku bwa my project yo gufasha abadafite iyo baba inaha muri USA. Ni igikorwa kirimo kiravugwa cyane inaha ku maradio, aho Organization ‘Be Kind To One Another Challenge’ barimo bitegura igikorwa cy’urukundo, kizaba mu kwezi kwa Gatanu, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”

Abajijwe bimwe mubyo azafashisha abantu yasubije ko azabaha ibyo kurya, imyambaro n’ibindi. Yongeyeho  ko ateganya gufasha abantu barenga 100 badafite aho kuba muri Amerika.

Ati: “Abadafite aho kuba n’ibyo kurya, (Homeless), bakaba bazahabwa amafunguro ndetse n’ibyo kuryamaho n’ibyiyoroswa. Hakaba hateganyijwe gufashwa abantu barenga 100.”

Umuhanzi Sedy agiye gukora igikorwa cy’indashyikirwa cyo gufasha abadafite aho kuba muri USA
Yatangaje byinshi bikubiye mu gikorwa agiye gukora cyo gufasha abantu batagira aho kuba

Yavuze ko iki gikorwa atazagirakora wenyine kuko harimo abiyemeje kumutera inkunga barimo umugore witwa Jennifer ukuriye umuryango witwa West Texas Blessings, uyu muryango ukaba ufasha abantu batishoboye aho uzabafasha mu kubategurira ibijyanye n’amafunguro.

Umuhanzi Sedy agiye gukora igikorwa cy’indashyikirwa cyo gufasha abadafite aho kuba muri USA
Bamwe mubaherutse guhabwa imyambaro ,mitiweli zo kwivurizaho mu Rwanda

Twakwibutsa ko Sedy Atari ubwambere akoze igikorwa cy’urukundo kuko ubwo aheruka mu Rwanda yaguriye abatishoboye mitiweli 100 anatanga amabati ndetse n’imyambaro ibintu byakoze kumitima ya benshi cyane kubafashijwe.

UMVA INDIRIMBO AHERUTSE GUKORANA NA RIDERMAN NDETSE NA SOCIAL MULA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU