Umuhanzi ukomeye muri Koreya y’Epfo, Jung Joon-Young yatawe muri yombi akurikiranyweho gusakaza amashusho amugaragaza asambana n’abagore mu bihe bitandukanye.

Umuhanzi ukomeye yafunzwe azira gushyira hanze video asambana n’abagore

Jung Joon-young yafashwe na polisi muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2019. Akurikiranyweho icyaha cyo kwandagaza abagore yaryamanye na bo batabimuhereye uburenganzira.

Jung ngo yafataga amashusho abagore n’abakobwa bose yaryamanaga na bo batabizi yarangiza agasakaza izo videos muri group yo kuri internet yari ahuriyemo n’inshuti ze.


Uyu umuhanzi ukomeye yitabye urukiko kuri uyu wa Kane yemera ibyo aregwa ruhita rutegeka ko afungwa.

CNN yatangaje ko Jung w’imyaka 30 yemeye ibyaha byose aregwa. Yabwiye itangazamakuru ryari rimutegereje hanze y’urukiko ko azabazwa inkurikizi zose zavuye ku mashusho yasakaje.

Yagize ati “Nsabye imbabazi nkomeje. Nemera ibyaha byose ndegwa. Ntabwo nzahakana ibyo ubugenzacyaha bwagaragaje kandi nzemera icyemezo cy’urukiko.”

Yongeraho ati “Nubitse umutwe kandi nsabye imbabazi abagore bose bagizweho ingaruka n’ibikorwa byanjye.”

Umuhanzi ukomeye yafunzwe azira gushyira hanze video asambana n’abagore

Ubu, Jung afungiwe kuri station ya polisi ya Seoul mu gihe urukiko rugikusanya ibimenyetso ku byaha ashinjwa.

Mu itsinda yabagamo ryahanahanaga amashusho y’ubwambure bw’abagore kuri internet, Jung yari kumwe n’abandi bahanzi barimo Seungri wo mu itsinda Big Bang na Choi Jong-hoon wo mu itsinda F.T. Island.

Uyu Seungri yari aherutse gutangaza ko yahagaritse umuziki burundu, ubu na we akurikiranyweho icyaha cyo gutambamira itegeko rica uburaya muri Koreya y’Epfo.

Aba bahanzi nibahamwa n’ibyaha baregwa buri wese azakatirwa igifungo cy’imyaka itanu cyangwa bagacibwa ihazabu y’ama-won miliyoni 30[ahwanye n’amadolari $26,424].

Umuhanzi ukomeye yafunzwe azira gushyira hanze video asambana n’abagore
Umuhanzi ukomeye Jung Joon-young yasabye imbabazi abagore yahemukiye bose

Umuhanzi ukomeye yafunzwe azira gushyira hanze video asambana n’abagore

Jung Joon-Young yafunzwe azira gushyira hanze video asambana n’abagore

Jung Joon-Young yafunzwe azira gushyira hanze video asambana n’abagore

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU