Umuhanzi witwa Justin Carter w’imyaka 35 ukomoka muri USA, ubwo yari arimo akora amshusho y’indirimbo ze afashe imbunda, yirashe mu mutwe atabishaka arapfa.

Justin Carter

Justin Carter wari mu bahanzi bakizamuka muri USA, yahuye n’uruva gusenya ubwo yakoraga amashusho y’indirimbo afashe imbunda yibeshya ko ari microphone afashe nibwo yakanze imbarutso, yirashe mu mutwe atabishaka aba yimenye umutwe arapfa.


Nyina wa Justin witwa Cindy McClellen yavuze ko umuhungu we yirashe ku cyumweru gishize ndetse ngo yari ari mu myiteguro y’ibitaramo 10 yari afite mu ma Leta atandukanye ya US.

Yagize ati “Yari umuntu mwiza ukunda Imana.Yari atunze Bibiliya mu modoka ye mu cyumba cye ndetse yakundaga gufasha.Yakundaga umuziki kuko yemeraga ko ari impano yahawe n’Imana.

Justin asize abana babiri b’abakobwa ndetse benshi mu bakunzi be bamubonagamo impano ikomeye mu njyana ya Country.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU