Umuhanzikazi Asinah Erra wamamaye wakundanaga na Riderman nyuma bakaza gutandukana yaciye amarenga ko yaba ari mu rukundo na Sarpong Michael ukinira Rayon Sports.

Umuhanzikazi Asinah Erra mu rukundo n’umukinnyi w’umunyamahanga

Kuba Asinah wavugaga ko Riderman yamusigiye igikomere ku mutima mu bijyanye n’urukundo, nk’umuhanzikazi kuba yakundana n’umukinnyi w’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ntabwo yaba akoze ibidasanzwe kuko na Young Grace yitegura kubyarana imfura n’umusore uherutse no kumwambika impeta y’urukundo witwa Rwabuhihi Hubert ukina muri Heroes yo mu cyiciro cya kabiri.


Umuhanzikazi Asinah Erra rero yanditse kuri Instagram ye ko mu ijoro ryakeye yishimanye n’umufotozi wa mbere mu mujyi, ahita anerekana ko ari Sarpong Michael yashatse kuvuga mu bizwi nka ‘Tag’.

Umuhanzikazi Asinah Erra mu rukundo n’umukinnyi w’umunyamahanga

Uyu mukinnyi Sarpong na we yabibonye mu ba mbere na we ahita atanga igitekerezo ku byo Asinah yari yanditse , maze ashyiraho akamenyetso k’umutima kagaragaza urukundo mu marenga.

Asobanura iby’iyi foto yavugaga ko Sarpong yamufotoye, Asinah yavuze ko yayimufotoye ubwo bari basohokanye basangira ndetse rimwe na rimwe ngo bakunze no gusangira ifunguro rya nimugoroba.

Umuhanzikazi Asinah Erra mu rukundo n’umukinnyi w’umunyamahanga

Asinah avuga ko asanzwe afana Rayon Sports ariko ngo anikundira uko uyu musore wo muri Ghana ataha izamu.

Umuhanzikazi Asinah Erra mu rukundo n’umukinnyi w’umunyamahanga

Bamenyanye ubwo Asinah yari yagiye kureba umukino wari wahuje Rayon Sports na APR FC , mu gutaha ngo barahuye bahana numero bagenda baganira bivamo umubano mwiza.

Mu rukundo n’umukinnyi w’umunyamahanga Sarpong Michael

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU