Kuri uyu wa Gatandatu umuhanzikazi Asinah Erra yagaragaye ari kumwe n’umusore Michael Sarpong bari mu munyenga w’urukundo.

Umuhanzikazi Asinah yagaragaye ari kumwe n’umusore bari mu munyenga w’urukundo

Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko umuhanzikazi Asinah yatandukanye n’umuzungu byigeze kuvugwa ko bari mu rukundo ku mpamvu zabatandukanyije zitazwi.

Nyuma Asinah niyongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu bintu bijyanye n’inkundo aho yararajwe ishinga no gukora umuziki we ndetse n’akazi ke kaburi munsi, Nyuma Assinah nibwo yongeye guhishura ko akunda ikipe ya Rayon Sports by’umwihariko umukinnyi Michael Sarpong ukina muri Rayon Sports.


Mu ijoro ryashize nibwo aba bombi basakaje amashusho kuri konte ya Asinah bari mu imodoka babyina indirimbo y’umuhanzi Burna Boys aho bari bagiye kureba igitaramo cye ku Intare Conference Arena I Rusororo.

Umuhanzikazi Asinah yagaragaye ari kumwe n’umusore bari mu munyenga w’urukundo

Bamwe mu babonye aya mashusho yasakajwe kuri instagram batangiye kwemeza badashidikanya ko aba bombi bari mu rukundo gusa mu minsi yashize ubwo Assinah yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru yahishuye ko Sarpong ntamukunzi agira ndetse nawe akaba ntawe aho yibazaga impamvu bakundana, umunyamakuru yamubajije niba bakundana abigira ubwiru gusa amusubiza bazabishyira hanze mu gihe nyacyo gikwiye.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU