Nirere Shanel, umuhanzi ukora umuziki wiganjemo gakondo ya Kinyarwanda yashimagije Isimbi Noeline wasutse ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’uruhererekane y’ubwambure bwe.

Umuhanzikazi Nirere Shanel yashyize hanze amafoto yiyambitse ubusa buri buri

Isimbi Noeline yavugishije abantu kuva yashakaga guhatanira Miss Rwanda 2019 bikanga. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe byabaye akarusho biturutse ku mafoto y’urukurikirane yambaye ubusa buri buri.

Uyu mukobwa yashyizeho aya mafoto bucece, nta jambo na rimwe yayashyizeho. Yatangiye gusohora aya mafoto ejo ku wa Kabiri, kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2019 aracyasohora andi y’ubwambure bwe yifotoje mu nguni zitandukanye n’ayo yasohoye bwa mbere.

Nirere Shanel, umwe mu bahanzi bataripfana iyo bigeze ku byerekeye kunenga no gutanga ibitekerezo, yashyigikiye Isimbi Noeline. Kuri we ibyo yakoze yabishimye kuko ngo ari ikimenyetso gishimangira ko Isimbi yiyizeye kandi yikunda.

Yagize ati “Ibi babyita kwikunda mu Kinyarwanda no kwiyakira […] Ibi ni byiza cyane, reka mbabwire ko nta kibi na mba mbona mu kwikunda no kwakira umubiri wawe.”

Mu bakurikira Nirere Shanel kuri Instagram, hari uwamubajije uko yamera umukobwa we aramutse yifoto yambaye ubusa buri buri nka Isimbi Noeline, undi na we ati “Abakobwa banjye baracyari bato, mbatoza kwikunda nkanababwira ko umubiri bafite ari uwabo nta wundi uwufiteho uburenganzira cyangwa agenge uko akwiye kuwutwara. Inshingano zanjye ni ugukomeza kumuganiriza no kumusobanurira bihwanye n’imyaka ye.”

Yongeraho ati “Naho umukobwa wanjye abaye ari mukuru bigaterwa n’akazi yaba akora, urugero umuhanzi, umunyamideli cyangwa se akifotoza kuko abishaka cyangwa abikunze, namubwira ko ari mwiza kandi ko ijya kumurema yari yaraye imurose.”

Umuhanzikazi yashyize hanze amafoto yiyambitse ubusa buri buri

Yavuze ko atumva impamvu umukobwa yifotoza yambaye ubusa bikaba ishyano nyamara umusore yakwifotoza yerekana igituza bakamushimagiza.

Umuhanzikazi yashyize hanze amafoto yiyambitse ubusa buri buri

Umuhanzikazi yashyize hanze amafoto yiyambitse ubusa buri buri

Umuhanzikazi yashyize hanze amafoto yiyambitse ubusa buri buri

Umuhanzikazi yashyize hanze amafoto yiyambitse ubusa buri buri

Umuhanzikazi Nirere Shanel yashyize hanze amafoto yiyambitse ubusa buri buri

Umuhanzikazi yashyize hanze amafoto yiyambitse ubusa buri buri

Nirere Shanel

Nirere Shanel

Nirere Shanel

Umuhanzikazi Nirere Shanel yashyize hanze amafoto yiyambitse ubusa buri buri

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU