Umuhanzikazi nyarwanda Gloria Ingabire ukora umwuga wo kuririmba mu gihugu cya Uganda uzwi ku izina Pretty Glo, yandagajwe nyuma yo gufatwa yibye telephone ahitwa Ham shopping mall Nakivubo.

Umuhanzikazi nyarwanda Pretty Glo yandagajwe bikomeye nyuma yo gufarwa yibye Telefone

Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda by’umwihariko uwitwa MC KATS uvuga ko yari ahibereye ayo mahano aba,abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yemeje ko mu gitondo cy’uyu wa mbere taliki 4 Werurwe 2019 Ingabire yafashwe yibye telephone y’umugenzi arandagazwa.


Ati “Sintanze aya makuru ngamije kumenyekana cyangwa ngo nibasire mugenzi wanjye.Birababaje,…Pretty Glo yadukojeje isoni yafashwe yibye telephone.Ni kenshi ngaragaza ko Uganda abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge bikaze bizajya biabatamaza kandi byangiza n’ubuzima bwanyu.”

Uyu mutangabuhamya yemeza ko ubujura bwatewe nuko akoresha ibiyobyabwenge. Andi makuru avuga ko n’umugabo we yaherukaga gufatwa yiba mu mujyi wa Kampala.

Umuhanzikazi nyarwanda Pretty Glo yandagajwe bikomeye nyuma yo gufarwa yibye Telefone

Newtimes dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu Ingabire Gloria, ukoresha amazina ya Pretty Glo mu buhanzi, ari umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, avuka i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali aho yerekeje muri Uganda ahagana 1997. Azwi mu ndirimbo zinyuranye nka “Umpora ku Mutima, Ndagukunda”, ndetse n’iyakunzwe cyane yitwa ‘Wanna Get High Privately’.

Umuhanzikazi nyarwanda Pretty Glo yandagajwe bikomeye nyuma yo gufarwa yibye Telefone

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU