Umuhanzikazi Teta Diana ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu njyana ya Gakondo nubwo abarizwa ku mugabane w’Iburayi muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda aho yaje kwitabira Igitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Teta Diana yavuze ko atazibagirwa Umuntu umwe Wamuhemukiye akinjira mu muziki

Nyuma yo kugera mu Rwagasabo uyu mukobwaukunda kugaragaza ingufu nyinshi mu gukora no Kumenyekanisha ibihangano bye ntiyigeze yicara kuko muri iyi minsi ari
mu gikorwa cyo Kumenyekanisha Alubumu ye nya Mbere yise Iwanyu .

Ku munsi w’ejo ubwo yari yatumiwe kuri  Radio 10 Mu kiganiro the Turn Up gikorwa
na Yago , uyu mukobwa yakomeje ku buzima bwe muri Muzika aho yavuze ko yakuze ari umunyamugisha cyane kuko yabashije kubana neza nabo yari uwasanzemo ari
abahanzi ndetse na bandi benshi bakomeje kujya bamufasha kugira impano ye igere.


Ubwo yari abajijwe niba koko abantu bose baramubereye abana beza nkuko abivuga
yagize “Ndumva nta muntu nzi twaba twaragiranye ikibazo, cyokoze hari umuntu
nibuka wampemukiye rimwe akanyima amashusho y’indirimbo yanjye ari nabwo nkitangira  bigoranye ku muhanzi ugitangira umuziki, nubwo nakoreshaga uko nshoboye nkayabona binyuze mu mirimo myinshi nagenda nkora hanze ya muzika.”

Abajijwe izina rye Teta yirinze kuritangaza kuko yasanze atai ibintu byiza cyane kuba wavuga izina ry’umuntu mw’Itangazamakuru.teta yakunzwe mu ndirimbo nka Canga Ikarita, None n’ejo, Birangwa, Ndaje, Velo na Tanga agatego.

Tubibutse ko Umuhanzikazi Teta Diana azataramira abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kw’Itariki ya 29 Werurwe 2019 muri KCEV akazab ari kumwe n’umuhanzi uvuye mu bufaransa witwa Medhy Custos, Stella  Tush  ndetse n’intsinda rya Neptunez Band kwinjira bikaza ari 10.000Frw Ahasanzwe ,20.000Frw muri VIP ,30.000VVIP naho ameza ariho abantu 8 ni 240 Imiryango ikazaba ifunguye kuva kw’isaha ya saa kumi n’ebyiri igitaramo gitangire saa mbiri n’igice

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU