Umucuruzi wa Diamond ukomeye witwa Ehud Arye Laniado w’imyaka 65, yaguye ku iseta ari kwibagisha kugira ngo yongere ingano y’igitsina cye cyamubangamiraga.

Ehud Arye Laniado

Uyu mugabo wari utunze amamiliyari ukomoka mu Bubiligi, yaguye ku iseta ubwo yaje gufatwa n’ikibazo cy’umutima birangira asize ubuzima muri iki gikorwa cyo kwibagisha ngo yongereshe ingano y’igitsina cye.

Ehud Arye Laniado yaguye mu bitaro bitazwi byo ku muhanda wa Champs-Elysees uherereye mu mujyi wa Paris hafi y’aho perezida w’Ubufaransa Macron akorera.

Ibinyamakuru byo mu Bubiligi byavuze ko uyu mugabo yagize ikibazo cy’umutima, ubwo bamuteraga inshinge mu gitsina.


Kompanyi ya Omega Diamonds y’uyu mugabo yasohoye itangazo ribabaje ryo gusezerera kuri uyu muherwe wayishinze.

Yagize ati “Dusezeye ku mugabo w’umucuruzi w’icyerekezo.N’agahinda kenshi tuboneyeho kubamenyesha ko uwashinze iyi kompanyi yacu Ehud Arye Laniado yapfuye.”

Inshuti z’uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi na Israeli, zavuze ko yahoraga ahangayikishijwe n’ubugabo bwe ndetse n’uko agaragara, ariyo mpamvu yahisemo kujya kongeresha igitsina cye kugira ngo yikiranure n’abagore.

Umuherwe yaguye ku iseta ari kwiyongeresha igitsina

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU