Umukecuru w’imyaka 75 y’amavuko ukomoka muri Thailand yahuye n’akaga gakomeye, yarumwe n’inzoka mu gihe yararyamye mu masaha y’ijoro.

Umukecuru yarumwe n’inzoka imusanze mu cyumba

Umugore witwa Kaew Soodspha ukomoka muri Thailand yahuye n’akaga mu masaha akuze yarumwe n’inzoka yari ivuye mu rwogero ikaza ikamuruma akaguru mu gihe we yagiragango arimo kurota.


Uyu mukecuru yahise abyuka acana itoroshi niko kubona inzoka ndende ajya kubyutsa umuhungu we witwa Nakorn w’imyaka 44 y’amavuko kugira ngo aze kumufasha kwica inzoka imurumiye mu gitanda.

Umukecuru yarumwe n’inzoka imusanze mu cyumba

Soodspha yagize ati “Natekereje ko ndi kurota.Numvise ikintu gityaye kinkase.nacanye itoroshi numva ikintu kiri kugenda mu nzu,nibwo nabonye iyi nzoka.Nayibajije nti “Uvuye he?mpita niruka.Nibajije impamvu iyi nzoka yandumye kandi nari nsinziriye ndetse sinayikanze.Mfite ubwoba bwo kuzongera kuryama muri kiriya cyumba.”

Umukecuru yarumwe n’inzoka imusanze mu cyumba

Iyi nzoka baje kubona ko batayishobora niko guhamagara abantu bakora muri Pariki barayijyana. Umusore we yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye iyi nzoka ijya mu nzu aruko akunda gusiga arangaje inzu niko kwinjira mu bwiherero ntiyabimenya.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU